in ,

Agahinda k’ikipe ya Real Madrid gakomeje kwiyongera ubutitsa, Manchester United ibyungukiramo

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid imaze kurekura abakinnyi bayo bakomeye ndetse bikaba byaranababaje abafana bayo, abo bakinnyi aribo  Alvaro Morata wagiye mu ikipe ya Chelsea, James Rodriguez wagiye mu ikipe ya Bayern ndetse na Danilo wagiye mu ikipe ya Manchester City kurubu akababaro k’abafana gakomeje kwiyongera nyuma yo kubura amahirwe yo kugura umukinnyi ukomeye bashakaga David De Gea  (Reuters)

Hashize igihe kitari gito bivugwa ko umukinnyi David de Gea umunyezamu w’ikipe ya Manchester United ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ariko muri iki gitondo nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Fox umutoza Jose Mourinho aramutse atangaza ko uyu yamaze kuganira nuyu musore De Gea ndetse amwemerera ko atazava mu ikipe ya Manchester United. Uyu musore yanabwiye kandi umutoza we ko atigeze anifuza kuva mu ikipe ya Manchester United hubwo ari ibitangazamakuru byakomeje bimusunikira gusubira mu gihugu cy’iwabo, ariko we atigeze abitekereza. Ibi nibyo Mourinho yatangarije iki kinyamakuru kugirango areme agatima abafana b’ikipe ya Manchester United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto agaragaza imiterere mishya y’umubiri wa Kim Kardashian yasajije abasore

Malia Obama yibasiwe n’abatekamutwe baramubeshyera baramwandagaza (isomere)