in ,

Agahinda kashenguye umutima wa Jose Mourinho kubera Wayne Rooney bitungura benshi.

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho yatunguye abatari bake ubwo yagaragazaga ko kugeza n’ubu agitewe agahinda no kuba Wayne Rooney wahoze ari captain w’iyi kipe yarayivuyemo akerekeza muri Everton Fc.

The Sun dukesha iyi nkuru yanditse ko Jose Mourinho yatangaje ko kugenda kwa Rooney kwamusigiye agahinda gakomeye, gatuma ahora umukumbuye aho yanavuze ko atifuzaga ko Rooney agenda ndetse yongeraho ko umunsi Rooney yerekazaga muri Everton FC ,Mourinho yagaragaje amarangamutima menshi ndetse akenda gusuka amarira.Yagize ati:“I miss him a lot, he’s a fantastic guy. I’m not the kind that normally gets emotional in my job but I did it with him when he left. “I am sure he’s going to be very, very good for Everton and Everton is going to be very, very good for him.“He deserves what he got and what he got was our desire for him to stay and our respect by letting it be completely clear we would like him to stay”.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Ndamukumbuye cyane, ni umusore utangaje cyane.Ubusanzwe sinjya ngira amarangamutima nk’ayo mu kazi gusa kuri we byambayeho ubwo yagendaga, nizeye ko agiye kumera neza ,ndetse akanabera mwiza ikipe ya Everton ,kandi na Everton izamubera nziza.Akwiriye ibyo yari afite, ibyo yari afite twamwifuzagaho ni ukugumana natwe gusa icyubahiro tumuha cyatumye tumureka aragenda cyigaragaza ko twifuzaga ko yahaguma.”

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Drake yakoze ikintu gikomeye cyane mu rwego rwo guhesha agaciro Lil Wayne (isomere)

Ikipe ya Manchester United igiye kwiba umukinnyi ukomeye Real Madrid agaruke muri Premier League