in ,

Agahinda: Indi kipe iciye Chelsea mu rihumye iyitwara umukinnyi ukomeye yari yiringiye.

Ikipe ya Chelsea yongeye gutakaza amahirwe yo gisinyisha undi mukinnyi yari yiringiye, James Rodriguez wakinaga mu ikipe ya Real Madrid aho amaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 ku nguzanyo muri FC Bayern Munich.

James Rodriguez wifuzwaga na Chelsea.

Metro dukesha iyi nkuru, yanditse ko uyu munya-Colombiya, James Rodriguez wifuzwaga cyane n’ikipe ya Chelsea na Manchester United amaze kwegukanwa na Bayern Munich kuri uyu wa kabiri ndetse iyi kipe ikaba yahise ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza ko itewe ibyishimo no kuba ishoboye kumvikana na Real Madrid ku mukinnyi wayo.Umuyobozi mukuru wa Bayern Munich, Karl-Heinz yagize ati:”Turishimye cyane kuba dushoboye gusinya aya masezerano na Real Madrid”. James Rodriguez ugiye muri FC Bayern Munich amasezerano ye muri iyi kipe akaba azarangira kuwa 30 Kamena 2019.

Amasezerano ya James Rodriguez azarangira muri 2019.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Aka ni akumiro :Abafana ba Diamond bakomeje kumuvumira ku gahera ( Menya impamvu)

Netflix was the top grossing app in Q2, with mobile revenue up 233%