Inkuru rusange
Abasore umukobwa ushaka kuzagira urugo rwiza akwiye kugendera kure

Usanga umukobwa wese ugiye gushyingirwa aba yifuza gushakana n’umugabo mwiza umwitaho,umutetesha, w’umunyamahoro mbese w’inyangamugayo muri byose.
Nubwo bimeze bityo ariko burya ngo ntabwo umuntu ahinduka mumaze kubana ahubwo uburyo aba yarakwitwayeho mutarabana ni bwo buguhamiriza niba muzabana neza cyangwa nabi.
Urubuga elcrema rugaragaza abasore batajya bavamo abagabo beza ku buryo uramutse ubanye n’umeze nka we wakwizera ko urugo rwanyu rwabaho mu munezero.
1.Umusore wikunda cyane
Umusore ukurambagiza iyo ubonye yikunda cyane, buri munsi ibyifuzo bye bimuganishaho,ujye ubona ko n’ubundi atazitangira urugo rwe.
Iyo mubanye inyungu ze ni zo ashyira imbere kurenza iz’umugore we n’abana. Bene uwo musore ngo mu rugo ntabwo ajya afata imyanzuro ihamye bityo bigatuma umugore we ndetse n’urugo rwe muri rusange ruhora rubabaye.
2.Umusore wumva ko ahora ari mu kuri
Ubukwe busobanuye ukwihuza kw’abantu babiri , iyo rero wihuje n’umuntu , agahora yumva ko ahora ari mu kuri ,amakosa yose akayakugerekaho ntimushobora kugira urugo rwiza.
Uzasanga ari wa mugabo uhora ashinja umugore we amakosa ariko we ntabe yakwemera uruhare yagize mu byabaye n’iyo byaba bigaragarira amaso. Uwo muntu uba ugomba kumwirinda.
3. Umusore w’umunyamahane
Ikintu utagomba kwirengagiza ni uko umusore w’umunyamahane atavamo umugabo muzima.
Iyo umusore mukundana ubona ko ari umunyamahane uba ugomba kwitonda kuko amahane ye atuma akorera umugore ibikorwa by’ubunyamaswa bityo akajya abaho ababaye.
Iyo wirengagije ibyo byose ugashakana na bene uyu musore, ubaho mu bwoba kuko buri munsi uba witeze ikibi ari bugukorere.
4.Umusore utubaha inshuti ye
Umukobwa wese cyangwa umugore aba yifuza umugabo umwubaha akamuha agaciro. Umusore rero utakubaha mutarabana nimumara no kubana azajya agufata uko yiboneye.
Gushakana n’uwo muntu bizana akababaro k’umugore kuko ntagira ijambo mu rugo n’ibizima akoze ntibyitabwaho.
5.Umusore ukunda inkumi
Umusore uzi neza ko ari umusambanyi, kwifata ukamushaka uba wikururiye akaga kuko uwo azatuma uhorana intimba.
Iyo urushako rujemo icyo kintu cyo gucana inyuma nta kwizerana kongera kubaho ahakabaye urukundo haza kwishishanya, umwiryane no kurwana kwa buri munsi kandi urugo rwubatse kuri icyo kintu ntiruramba.
6.Umusore utita ku bintu
Umusore utita ku bintu ariko akumva inshuti ye yo yabyitaho,utagira icyo akora ariko akumva umugore we yagikora uwo aba ari mubi.
Bene uwo musore uha agaciro gacye ibyo inshuti ye yakoze ahubwo agashaka ko ibyo yakoze ari byo umugore we yitaho. Umusore nk’uwo ngo ntagira umutima wo kwita ku mugore we ndetse ngo ntajya ababara iyo yahuye n’ikibazo.
Nubwo nta mugabo mwiza cyangwa umugore mwiza ubaho ijana ku ijana mu ngeso, ariko burya iyo habayeho kwihuza binyuze mu gushakana buri wese aba agomba gukora uko ashoboye akagira ibyo yigomwa kandi agaha mugenzi we agaciro.
-
Imyidagaduro1 day ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Njuga ukina muri Seburikoko yirukanywe mu nzu abamo| Yiyamye umusore baturanye wamuhururije abanyamakuru| Inkuru irambuye
-
Izindi nkuru1 day ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Imyidagaduro2 days ago
#MissRwanda2021: Abakobwa 3 bahaye ubutumwa mugenzi wabo ushyigikiwe na Ali Kiba| Bose barashaka ikamba| Umuriro watse 🔥
-
Imyidagaduro1 day ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.
-
Imyidagaduro15 mins ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)