in

Abasore: Ibizakwereka ko umukobwa utamushamaje habe na gato,nubwo wowe wamwimariyemo||hita shaka izindi nzira ucamo.

Niba umukobwa akora ibi bintu, ntabwo akwiyumvamo nta n’ubwo akururwa nawe, shaka izindi nzira ucamo.

Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa adashamajwe na we musore

1.Ntabwo yemera ko umukoraho, Umusore umwe yaravuze ati: “Njye nakundanye n’abakobwa nka bane ariko muri bose nta n’umwe wemeraga ko mukoraho, none ho hari uwambwiraga ko atabimenyereye, mu gihe undi we yambwiye ko ngo yigeze ahohoterwa kugeza ubwo ubu atakwemera ko hari undi umukoraho”.

Uyu mukobwa ntiyagusoma mu ruhame, ntiyaguhobera mu ruhame, ntiyagufata ikigenza mu ruhame. Musore wanjye, umbabarire pe, ariko uyu mukobwa ntabwo agukunda habe na gato.

2.Nta muntu n’umwe yari yakubwiraho, ntabwo uziranye n’abantu. Aha ni tuvuga gutyo wumve ababyeyi be. Ahari inshuti ze muraziranye, ariko ntabwo wigeze ubona yashishikajwe no gutuma umenyana n’umuryango we. Inshuti ze ntacyo zisobanuye kuri we ariko iwabo hasobanuye byinshi, niba utarahagera rero musore wanjye, uyu mukobwa ntabwo ahari ku bwawe.

3.Niba uburyo muvugana budafashije, ukaba ubona adashishikazwa nawe, kuba yaguhamagara, kuba yaguha umwanya, kuba wamubona igihe umushakiye,..Niba wandika igika cyose, yajya kugusubiza agasubiza mu ijambo rimwe, bikwereke ko adakeneye kuvugana nawe. Ibyo ni byo biba ku musore iyo umukobwa atamwiyumvamo.

Urukundo ni ikintu kigora cyane no kucyumva ku buryo akenshi bitumvikana ukuntu umuntu akunda mugenzi we undi akamuryarya. Ibi bimenyetso bizatuma urekera aho kwizera umuntu udahari.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiteye ubwoba wamenya ku muco w’aba Simbari ukorera ibya mfura urubyiruko rw’abahungu bakiri bato.

Waruziko: Tangawizi wongeyeho indimu ni icyayi cyiza kivura kikanarinda izi ndwara