in

Abasore gusa: Ibintu by’ingenzi ugomba gukora mbere yo gutera ivi ukambika umukobwa impeta.

Urukundo rutangira buhoro buhoro rukagera kure nk’uko umuhanzi umwe yabiririmbye. Abakundanye urukundo rugera aho rugafata indi ntera maze bakagera n’aho basezerana kubana iteka, gusa mbere y’uko usaba umukobwa ko mubana hari ibintu by’ingenzi ugomba gukora.

Ku basore benshi bumva ko kwampika impeta y’urukundo umukobwa umusaba ko muzabana bihagije cyangwa kumuterera ivi nk’uko ari ko urubyiruko rubivuga. Gusa nubwo kumwambika impeta ari ngombwa hari ibindi ubanza gukora ari byo bikurikira:

1)Banza umenye neza niba nawe abishaka: Uko umusore yifuje gukora ubukwe ntibiba bivuze ko n’umukobwa abishaka n’ubwo mwese mukundana. Ni byiza ko umusore yabanza akamenya niba koko umukobwa nawe abyifuza.

2) Bibwire ababyeyi be: Niba umaze kumenya neza ko umukobwa mukundana nawe yifuza gukora ubukwe, noneho bibwire ababyeyi be ko wifuza gushyingiranywa n’umukobwa wabo maze baguhe umugisha wa kibyeyi.

3) Gisha inama inshuti ye: Mbere y’uko umwambika impeta, banza ubiganirize inshuti ye magara kuko baganira byinshi birimo ibijyanye no kwambikwa impeta, umubaze uko umukunzi wawe ajya abivuga ndetse n’uko yifuza ko byazamera maze nawe uhereho ubitegura.

4) Ubushobozi: Kwambika impeta bijyana n’ubukwe, niba umukobwa amaze kukwemerera ko muzabana nta kindi gikurikiraho uretse ubukwe. Banza ushishoze urebe niba ufite ubushobozi bwo gukora ibyo birori mbere y’uko umuterera ivi.

5) Hitamo itariki nziza uzamwambikiraho impeta: Biba byiza iyo umusore abanje gutekereza itariki nziza yazanogera umukobwa, ashobora guhitamo ku munsi w’amavuko we cyangwa indi tariki umukobwa akunda.

6) Hitamo amagambo meza uzamubwira: Mbere y’uko umwambika impeta y’urukundo hari amagambo ubanza kubwira umukobwa ari nayo ajyana no kumubwira ko wifuza kubana nawe akaramata. Banza wige amagambo anogeye amatwi asize umunyu kandi yuzuye urukundo.

 

Src:www.Herway.com.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi.

Amayeri 6 wakoresha umukobwa wese akaguha numero ya telefoni ye atazuyaje.