in

Abasore babiri bateranye ingumi bamena imodoka bapfa Mwiseneza Josiane

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/01/fig2.jpg

Mu gihe ku munsi w’ejo hariya mu mugi abantu benshi bari bashungereye aba Miss bashaka kureba Mwiseneza Josiane, umwe mu basore bari bahari yihaye kuvuga nabi uyu mukobwa aho yauze ngo Mwiseneza ni mubi maze umufana we amutera igipfunsi bararwana kugeza ubwo bamennye imodoka y’abandi.

Aya makuru rero akaba yaje kugezwa kuri Mwiseneza Josiane aho yari yibereye muri Boot Camp maze agira icyo abivugaho.

Umunyakuru (K John):Jojo wari wafunze umuhanda wibereye mu nzu ariko abantu bari buzuye mu muhanda bavuga ngo turashaka Jojo aho mwa mwagiye gukoresha imisatsi,Wabimenye ko byabaye?

Josiane : “Nabyumvise

K John : “Ntago urabasha kujya kuri Youtube ngo urebe uko byagenze?

Josiane : “Ntago ndabibasha ahubwo mwambwira

K John : “Hari nabarwaniye ahahoze ku iposita umwe avuze ngo Jojo ni mubi, undi amukubita ingumi ati ni gute utuka Jojo mushyigikiye? barwana bamena imodoka y’umuturage

Josiane: “Ntago nabimenye, ndabyumva gusa

K John : “Iyo ubyimvishe gutyo abantu utanazi ngo bakurwaniriye ubyakira ute?

Josiane : “Numva ari ibintu biteye amatsiko cyane nkumva biranantunguye

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyaraye bibereye muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019 biteye isoni n’agahinda

Mwiseneza Josiane : “Abavuga ngo nkoresha amarozi ubwo nuko nabo ari abarozi”