Hanze
Abasitari 10 bakurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi kurubuga rwa Instagram

Instagram iri mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi cyane muriki gihe, aho ikoreshwa n’abantu barenga miliyari 1(1,000,000,000) mu kwezi kumwe gusa. Twabakoreye urutonde rw’abasitari 10 kw’isi bakurikirwa n’abantu benshi kurusha abandi.
Dore uko bagenda bakurikirana duhereye ku mwanya wa cumi.
10. Neymar(139m)
umunya Brazil ukina football Neymar akaba kurubu akinira ikipe ya Paris Saint-Germain, niwe dusanga ku mwanya wa cumi aho akurikirwa nabasaga miliyoni 139. Kurubuga rwe usanga higanjeho amafoto ari gukina, cg se ari kumwe nabandi basitari bagenzi be, ndetse nayo mubuzima busanzwe bwe bwa buri munsi ari murugo iwe.
9. Justin Bieber (140m)
Umuhanzi Justin Bieber uririmba injyana ya pop, niwe uza ku mwanya wa cumi mubasitari bakurikirwa n’abantu benshi, aho akurikirwa nabasaga miliyoni 140.
8. Beyonce (150m)
Umuhanzikazi Beyonce cg se Queen Bey nkuko benshi bakunze ku mwita, akurikirwa nabasaga miliyoni 150. Uretse kuba aza kuruyu mwanya, akaba yarigize guca agahigo ko kugira ifoto yakunzwe n’abantu benshi kurusha izindi.
7. Lionel Messi (158m)
Umukinyi wa football Leo Messi ukinira ikipe ya Barcelona na Argentine, akurikirwa nabarenga miliyoni 158. Mu mafoto akunda gushyira kururu rukutwa rwe rwa Instagram, haba higanjemo ayo abarimo gukina, iwe murugo ndetse nibindi birori bitandukanye yitabira.
6. Kim Kardashian (178m)
Umunyamideli akaba n’umugore w’umuraperi Kanye West, Kim kardashian akurikirwa nabarenga miliyoni 178. Mu mafoto akunda gushyira kururu rukuta rwe rwa Instagram haba higanjemo ayo aba yamamaza, ndetse nibindi birori bitandukanye yitabira.
5. Selena Gomez (182m)
Umuhanzikazi Selena Gomez akurikirwa nabarenga miliyoni 182, akaba yarasubiye inyuma kuko mu mwaka wa 2019 yazaga ku mwanya wa kabiri mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram. Uretse kuba aza ku mwanya wa 3, Selena Gomez ari mubakunze kugira amafoto akundwa n’abantu benshi kururu rubuga, aho mu mafoto ye haba higanjemo selfie, nandi aharanira uburenganzira bw’igitsina gore.
4. Kylie Jenner (184m)
Ku mwanya wa 2 tuhasanga umwe mu bagize umuryango w’abanyamideli bazwi nkaba Kardashians, Kylie Jenner akurikirwa nabasaga miliyoni 184. Niwe mu Kardashian ukurikirwa n’abantu benshi, aho arusha mukuru we Kim Kardashian miliyoni 6 z’abantu bamukurikira.
3. Dwayne ‘The Rock’ Johnson (189m)
Umukinyi wa filme Dwayne Johnson, wamenyekanye cyane kwizina rya The Rock, ari ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa nabarenga miliyoni 189. Yamenyekanye cyane ubwo yakiniga umukino wa wrestling, catch nkuko benshi bakunze kuwita.
2. Ariana Grande (193m)
Ku mwanya wa kabiri, turahasanga umuhanzikazi Ariana Grande, aho akurikirwa nabasaga miliyoni 193. Niwe muhanzikazi ukurikirwa nabantu benshi kurusha abandi.
1.Cristiano Ronaldo (228m)
-
Imyidagaduro21 hours ago
Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro19 hours ago
Miss Ricca Michaella yumiwe nyuma yuko abajijwe niba ikibuno cye atari igipapirano
-
Inkuru rusange8 hours ago
Inkweto umwuzukuru wa Joe Biden yambaye sekuru arahira zikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi.
-
imikino7 hours ago
Yannick Mukunzi yagereranyijwe n’ibihangange Cristiano Ronaldo, Messi ndetse na Neymar
-
Imyidagaduro5 hours ago
Fiancée wa Meddy yerekanye ikintu gikomeye atandukaniyeho n’abakobwa benshi b’iki gihe
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umukobwa uteye nk’igisabo wabaye umunamba wa Mico The Best yavuze akayabo k’amafaranga Mico yamuhembye
-
Imyidagaduro14 hours ago
Cyore: Clarisse Karasira ntacyambara impeta yambitswe na fiancé we
-
imikino22 hours ago
Cristiano Ronaldo na Messi banze akayabo k’amapawundi bahawe bitewe n’ibyo bashakaga kubakoresha.