in

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoga n’udukingirizo twakoreshejwe.

Aba banyeshuri 14 biga mu mashuri yisumbuye batawe muri yombi na Polisi yo muri Kenya nyuma yo gusanganwa inzoga n’udukingirizo dukoresheje ,mu birori bari bateguye by’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Antony Wanjuu umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Kirinyaga gaherereye rwagati muri Kenya yatangaje ko bataye muri yombi aba bana 14 biga mu yisumbuye n’uwari wabatije inzu bakoreyemo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwe muri bo. Muri aba bana ngo harimo n’abari mu kigero cy’imyaka 15.

Muri aba bana batawe muri yombi, 12 ni abahungu abandi babiri bakaba abakobwa. Amakuru avuga ko aba banyeshuri biga ku bigo bitandukanye, ikindi ni uko n’uwabatije inzu bakoreyemo ibirori nawe kugeza ubu ari mu maboko ya polisi kandi akaba agomba kuryozwa amakosa ayakoze.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko aba bana batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko umuturanye atanze amakuru. Akiri ku ngingo y’uko bahawe aya makuru yahise avuga ko bakihagera basanze bamwe bari kubyina, hasi harambise amacupa yashizemo inzoga ndetse n’udukingirizo twakoreshejwe tunyanyagiye hirya no hino mu nzu.

Uyu muvugizi wa Police yo muri aka gace Antony Wanjuu yasabye ababyeyi kwita kubana no kubakurikirana kuko bashobora kujya mu nzira mbi iyo badakurikiranywe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufasha wa Ziggy 55 yahawe imirimo mishya .

Niba ushaka izi mpinduka ku mubiri wawe, rya umuneke umwe urenzeho igikombe cy’amazi buri gitondo.