Connect with us

Inkuru rusange

Abanyarwenya icumi ba mbere ku isi binjije akayabo

Published

on

Kevin Hart yaje ku mwanya wa mbere nk’umunyarwenya w’umuherwe kurusha abandi ku Isi, asimbuye Jerry Seinfeld wari umaze imyaka irenga icumi yarihariye kuyobora intonde z’abakora uyu mwuga binjiza amafaranga menshi.

Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora urutonde rw’abaherwe mu byiciro bitandukanye, cyatangaje ko ku nshuro ya mbere mu mateka kuva cyatangira gukora uru rutonde umugore yabonetse mu icumi ba mbere binjije amafaranga menshi.

Ni n’inshuro ya mbere mu myaka icumi ishize Jerry Seinfeld asimbuwe kuri uyu mwanya. Amy Schumer, ni we munyarwenya w’igitsinagore waje mu icumi ba mbere binjije amafaranga menshi ku nshuro ya mbere aho kuva muri Kamena 2015 kugeza muri Kamena 2016 yasaruye amadolari miliyoni 17.

Kevin Hart uri ku mwanya wa mbere yinjije amadolari miliyoni 87.5 mu gihe Jerry Seinfeld ari ku mwanya wa kabiri na miliyoni 43.5. Ni ubwa mbere uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko ataje imbere.

Nyuma y’uko uru rutonde rusohotse, Kevin Hart yanditse kuri Twitter avuga ati “Izina ryanjye ni Kevin Hart kandi nakoze cyane.”

Amy Schumer, ni we munyarwenya w’igitsinagore waje mu icumi ba mbere

Schumer w’imyaka 35 amaze iminsi akora urugendo rw’ibitaramo by’urwenya bizenguruka mu bihugu bitandukanye ndetse mu gihe kiri imbere ateganya kujya gusetsa abo muri Australia.

Uyu mugore anafite igitabo yanditse umwaka ushize “The Girl with the Lower Back Tattoo”, cyonyine cyamwinjirije miliyoni icyenda z’amadolari muri Nzeri 2015 gusa, kiri no mu byagurishijwe cyane kuva cyasohoka muri Kanama 2015.

Gusetsa abantu byinjirije Kevin Hart asaga miliyoni 87.5

Jerry Seinfeld yasimbuwe ku mwanya wa mbere nyuma y’imyaka icumi yarihariye kuyobora uru rutonde

Abanyarwenya icumi ba mbere binjije akayabo:

1) Kevin Hart ($87.5 million)
2) Jerry Seinfeld ($43.5 million)
3) Terry Fator ($21 million)
4) Amy Schumer ($17 million)
5) Jeff Dunham ($13.5 million)
6) Dave Chappelle ($13 million)
7) Jim Gaffigan ($12.5 million)
8) Gabriel Iglesias ($9.5 million)
9) Russell Peters ($9 million)
10) John Bishop ($7 million)

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: