Abanyarwanda bashaka kuzakurikirana imikino ya #theBAL izabera mu Rwanda bashyizwe igorora

Minisiteri ya Sports (MINISPORTS) yatangaje ko abanyarwanda bashaka kuzakurikirana imikino ya Basketball African League (BAL) izabera mu Rwanda guhera Kuri iki Cyumweru  tariki ya 16 Gicurasi 2021.

MINISPORTS ibinyujije kuri Twitter yatangaje amagambo agira ati: « “Abafana bazaba bemewe kuza kureba iri rushanwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID19 . Uzagura itike wese agomba kuba yamaze kwipimisha, hari ukwambara agapfukamunwa ndetse hazagaragazwa ahemerewe kwicarwa.” @AuroreMimosa ».

Ku bashaka kuzajya bareba imikino ya theBAL, amatike azaba agura ibihumbi icumi (10k), ibihumbi birindwi (7k) ndetse n’ibihumbi bitanu (5k) bitewe naho umuntu ashaka kwicara. Amatike azajya agurwa binyuze ku rubuga www.theBAL.com.

Nkuko tubikesha The New Times, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasabye abanyarwanda bose kuzashyigikira ikipe ya Patriots BBC izaba ihagarariye U Rwanda muri iyi mikino ya theBAL izabera muri Kigali Arena. Patriots BBC izakina umukino wayo wa mbere ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 aho izakina n’ikipe ya Rivers Hoopers yo mu gihugu cya Nigeria.

Patriots BBC
Imyenda Patriots BBC izambara yarateguwe

Kigali Arena yiteguye kwakira imikin ya theBAL

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Ndanda wabyaranye na Anita Pendo burya yarongoye undi mugore| Anita bamuteye indobo| Yabivuze byose

Iyi ni imwe mu macouple y’abantu bateretanye igihe gito ku isi bakaba bamaranye imyaka 40 babana||uko bamenyanye biratangaje.