in

Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.

Abanyamakuru bakomeye ba Radio /TV 10 barimo Kazungu Claver na Karenzi Sam batangije intambara y’amagambo hamwe na KNC nyuma y’aho uyu muyobozi wa Radio/Tv 1 akomoje kuri Kazungu akavuga ko atarashaka kandi akuze.

Intambara y’amagambo hagati y’abanyamakuru ba Radio 10 na Radio 1 irakomeje nubwo ishobora kuba iri kugana ku musozo.

Uku guterana amagambo kwatangiye ku wa Gatatu biturutse ku mafanga abarimo Munyakazi Sadate na Kakoza Nkuriza Charles (KNC) bategeye Amavubi muri CHAN 2020, byakomeje gufata intera.

Intandaro yo gucyocyorana yabaye intego y’amafaranga yashyiriweho Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri gukina CHAN 2020 muri Cameroun.

Ni igikorwa cyakiriwe bitandukanye na benshi, aho mu kiganiro 10 Sports (cyiswe Urukiko) cya Radio 10, abanyamakuru bagikora bavuze ko bidakwiye ko Amavubi afatwa gutyo, bagaragaza ko hari abayitegera amafaranga badafite kuko bazi ko ibyo bayisabye gukora bigoye cyangwa bidashoboka.

Karenzi Sam yagize ati “Niba koko yemereye abakinnyi 100$ gutsinda, bakanganya, kuki atabahaye 50$? Ntabwo dukeneye abantu bifotoreza ku ikipe y’Igihugu. Ntako batagize, bateye amapoto, baritanze, nayabahe.”

Kuri uyu wa Gatanu, Nyiri Radio/TV1, KNC, yasubije abo yise ko bakabaye ari abashumba cyangwa ba mucoma botsa inyama.

Yakomeje ati “Hari umuntu ushobora kuba umushumba mwiza w’inka, iyo usanze yabaye umunyamakuru biba bibabaje, niba ufite umuhamagaro wo kotsa inyama ukaza kuvuga ibintu bidahinduka nta n’ubundi bushobozi ufite bwo gushaka, wagasubiye mu nyama. Ntabushobozi bafite bwo kuvuga ibintu byubaka keretse kwabira gusa.”

KNC yumvikanye anavuga ko umunyamakuru wa Radio 10, Kazungu Claver, ko aho gutekereza uburyo yashinga urugo, yirirwa avuga ibidafite umumaro.

Yagize ati “Iyo umaze kugira imyaka hafi 50 ntacyo wikebuka, uri aho ngaho gusa, ufite ikibazo. Umwongereza yaravuze ngo ‘A fool at forty five, he will be a fool forever’ [Bishatse kuvuga ko ’Iyo umaze kugira imyaka 45 ugitekereza nk’umwana w’igitambambuga’], bigaragara ko ubuzima bwawe buba buri ahantu ku muteremuko.’”

“Ndabisubiramo. Wakabaye utekereza uti nanjye reka nshake akana ndongore, mbe umugabo ngire urugo, ariko uri aho ngaho gusa uravuga ibidafite umumaro.”

Aya magambo ya KNC, asa n’ayasembuye abanyamakuru b’imikino kuri Radio 10, aho binyuze mu kiganiro 10 Sports na bo bamusubije.

Kazungu Claver yasubije KNC amubwira ko ibyo atunze yabihuguje, bityo aho gutunga byinshi byabonetse muri ubwo buryo, yaba umushumba.

Ati “Waba umushumba cyangwa ugatunga bike, aho gutunga ibyo guhuguza. Sinshaka kuvuga amagambo menshi rwose abantu bandinde, n’itabi risanzwe ryarananiye, niba umuntu avugishwa n’imbaraga zidasanzwe z’urumogi zimuri inyuma, njyewe sinkeneye kumva ibyo ngibyo. Tube mu murongo muzima wo kubahana, tutazakora ishyano.”

Yakomeje agira ati “Sinkunda amagambo menshi, njye ndakijijwe, hari icyo Imana yamfashijeho. Singira amagambo menshi ariko sinkunda umuntu uncokoza.”

Kalisa Bruno Taifa yongeye gushimangira ko badashyigikiye abantu ‘bavuga ko bifotoreza ku Ikipe y’Igihugu’ bayemerera uduhimbazamusyi.”

Ati “Njye ninza nkatanga ibyo ngomba gutanga mu matwi y’Abanyarwanda bikabaryohera, bakabyumva, bazabikurikirana.”

“Nongere ntange ubutumwa, Ikipe y’Igihugu itandukanye n’izisanzwe zifite ba nyira zo, ni iy’Abanyarwanda, ntabwo ari iyo kwifotorezaho.”

Asa n’usubiza KNC wavuze ko atarwana intambara z’inkwavu ari intare, Taifa yavuze ko “Iyo woroye inkwavu 10, uba uri urwa 11.”

Karenzi Sam uyobora ibiganiro bya siporo kuri Radio/TV10, yavuze ko yatunguwe n’amagambo ya KNC kuko bari baganiriye nyuma yo guterana amagambo ku mpande zombi kwabaye ku wa Kane.

Ati “Nababaye cyane kuko KNC ni umuntu nubaha cyane, ejo twaravuganye, turaganira kuri telefoni nkumva ari mu murongo mwiza, ari kunenga abahungu be batukanye, nkumva nyine biri mu murongo mwiza.”

“Ariko yantengushye cyane, yantunguye, ntabwo nari nzi ko ashobora kugera kuri ruriya rwego rwo kwinjira mu buzima bw’abantu, ku rwego rwe namunenze. Na we abyumve.”

Yakomeje avuga ko bashyize akadomo ku bintu byo guterana amagambo n’abantu batandukanye, ariko bazakomeza gukorera mu murongo wo kuvuga ukuri.

Ati “Ndashaka rero gusezeranye abakunzi b’Urukiko nk’umuyobozi w’ikiganiro, ibi ntabwo bizongera. Bisa naho gukora ibintu mu Rwanda bigakundwa ari icyaha, abantu bose ni twe imyambi bayerekezagaho. Ubundi twasubizaga abarenze umurongo, atari bose, ariko ubu ntawe tuzongera gusubiza. Dusubire ku murongo wacu.”

Yakomeje ati “Hano muri siporo, abantu bimitse ikinyoma, bimitse ruswa, ntawe uzavuga, ntawe uzakora iki […] ariko igisubizo cyiza mu buzima ni uguceceka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku musaza wa mbere ugira umwanda cyane kurusha abandi ku isi(AMAFOTO)

Umuhanzi Emmy areruye avuze aho yahuriye n’umukunzi we (VIDEO)