in

Abantu benshi barakariye cyane uyu mugore wishe ubukwe bw’umukobwa we akambara na we agatimba|umukobwa yasutse amarira(AMAFOTO +amashusho)

Uyu mugore yababaje umukobwa we ndetse ararira cyane ubwo yazaga yambaye ikanzu y’abageni ku munsi w’ubukwe bw’uyu mukobwa we.

Chassidy Rice w’imyaka 24 ukomoka Ohio, yagiye mu bukwe yambaye ikanzu bisanzwe ariko na nyina umubyara nawe yahise ajya gushaka indi kanzu nawe ataha ubukwe ayambaye ibintu byababaje abantu.

Nk’uko ikinyamakuru the Sun cyabitangaje, ngo uyu mukobwa yahise asuka amarira ,ndetse agaragaza agahinda yatewe na nyina.Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi wanjye ariko na mama nawe yambitswe impeta.Nifuzaga ko uyu munsi waba uwanjye na mama nawe akazashaka uwe ariko na mama yambaye ikanzu.”

Chassidy yavuze ko yashakaga ikanzu ya $3,000 y’akataraboneka ndetse ngo yamaze amezi 7 ayishakisha.

Harlene nyina w’uyu mukobwa yagize ati “Nanjye nashakaga kwambara ikanzu uyu munsi.”

Ubwo uyu mugeni yasohokaga yambaye ikanzu ari kumwe n’abamuherekeje yabuze mama we ariko nyuma aza kugera mu bukwe bwe nawe yambaye ikanzu.

Chassidy yagize ati “Yambaye iyo kanzu nkiyambara.Numvise umunsi wanjye upfuye.Uyu munsi wari uwanjye ariko wahindutse uwe.”

Uyu mugore yavuze ko akibona uyu mukobwa ababaye yagize ati “Nahise numva nayikuramo.Mbonye igisubizo cya Chassidy nahise nicuza.Numvise nabaye umuhemu.”

Kanda kuri iyi link hano hasi urebe amashusho yuyu mugore n’umukobwa we:

https://www.thesun.co.uk/fabulous/14644860/bride-tears-mum-steals-spotlight-trying-wedding-dress-fitting-say-yes-dress/?utm_campaign=native_share&utm_source=sharebar_native&utm_medium=sharebar_native

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.

Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham igitaraganya.