in

Abantu bakora imibonano mpuzabitsina batarashyingiranwa ibyabo byasubiwemo, bashyiriweho ibihano bikakaye

Abantu bakora imibonano mpuzabitsina batarashyingiranwa ibyabo byasubiwemo, bashyiriweho ibihano bikakaye.

Inteko Ishinga Amategeko ya Indonesia kuri uyu wa Kabiri yatoye itegeko rihana umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina atarakora ubukwe aho azajya afungwa igihe kigera ku mwaka, ndetse n’abaca inyuma abo bashakanye bakaba bazajya babihanirwa.

Ni itegeko rizanagira ingaruka ku bakerarugendo basura icyo gihugu, aho umuntu yemerewe kuryamana n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko, Ni itegeko ririmo n’ibindi bihano nko gutuka Perezida cyangwa gutuka Imana n’ibindi bintu bitagatifu.

Mu gihe umwe mu bashakanye aciye undi inyuma, mugenzi we yemerewe kumujyana mu nkiko agahanwa aho ashobora guhabwa igifungo kigera ku mwaka, Ababana batarashakanye byemewe bazajya bahanishwa igifungo kigera ku mezi atandatu.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ifoto nziza : Dj Brianne akomeje kuryoherwa n’ubuzima hanze y’u Rwanda

Gasabo: Umugabo yishe umugore we babanaga mu nzu imwe