in

Abana b’imyaka 4 y’amavuko bakomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara bambaye nka Barack Obama na Michelle Obama (AMAFOTO)

Abana babiri (Umuhungu n’umukobwa)batunguye abatari bake bitewe n’uburyo bari bambaye nka Barack Obama n’umufasha we ubwo bitabiraga umuhango w’irahira wa Perezida Joe Biden.

Ryleigh Madison, ufite imyaka 4, umunyamideli w’umwana, n’inshuti ye Zayden w’imyaka 4, baherutse kwambara nka Barack na Michelle Obama mu muhango wo kurahira kwa Perezida Joe Biden.

Kuri uyu wa mbere nibwo amafoto yabo yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Michelle Obama, ndetse atangaza ko yatunguwe no kubona aba bana bambaye nk’uko na bo bari bambaye.Aya mafoto yahise akundwa(likes)n’abatari bake.

Nyirasenge wa Ryleigh, Zoe Hampton, yabwiye Yahoo Life ko mwishywa we amaze umwaka umwe amurika imideli gusa ngo bahisemo gukora amafoto agaragaza Michelle na Barack Obama kuko ngo barabakunda cyane.

Ati: “Ntabwo twigeze dutekereza ko bizagera kuri uru rwego nk’uko byagenze. Ntabwo rwose twari twiteze ko Michelle abibona. Biratangaje rwose kandi turargushimira no gushimira inkunga n’urukundo ifoto imaze kubona. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuva kuri Afrimax ,BaC-T yakoreye igikorwa cy’indashyikirwa umuhanzikazi Gaga.

Neymar ati:《Sinzigera mpagarika ibirori ,ngumye muri ruhago gusa naturika》.