Abakoresha WhatsApp kababayeho nimutitonda!

Abakoresha urubuga rwa Whatsapp cyane cyane ku ma telefoni ya Android basabwa kwitonda kubera ko hari ubutumwa burimo gucicikana busaba nyir’ugukoresha whatsapp ko yayihindurira ikirango ikava ku ibara ry’icyatsi isanganywe hanyuma igasa iroza.

Umushakashatsi mu by’ikoranabuhanga, Rajshekhar Rajaharia, abinyujije kuri Twitter, yaburiye abakoresha urubuga rwa whatsapp kudashuka n’abajura (hackers) baboherereza ubutumwa bugufi burimo aho gukanda (link) kugirango bahindure ibara rya whatsapp yabo ihinduke iroza (pink). Ikindi kandi yongeyeho ko abo bajura barimo kugaragaza iyo link ko umuntu uyikanzeho ahita abona verisiyo (version) nshya ya whatsapp nyamara ataribyo ahubwo amakuru ye yo ku rubuga rwa whatsapp bahita bayiba bagatangira kuyakoresha bo ubwabo.

Iyi whatsapp isa gutya niyo ihita igaragara. Amakuru yose aba yatwawe n’abajura (hackers)

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Rayon Sports yahagaritse Oumar Sidibé wayireze

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatewe n’abajura baramukomeretsa