in

Abakobwa gusa:Wari uziko umusore mumaze kuryamana ahita akuzinukwa ?menya impamvu.

Mu rukundo abakundana usanga bizerana kugeza n’aho bafata icyemezo cyo kuryama bizeye ko aribwo buryo bwo kwerekana ko bari mu rukundo rukomeye.Abagabo n’abasore abenshi wagira ngo inda ibabyara ni imwe, iyo mumaze gusambana mubyarana abo akigira nk’aho ntaho akuzi. Gusa hari indangagaciro n’imyitwarire nk’umukobwa ukwiye kugira, zituma umusore akomeza kukubaha.

1.Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana

Nk’umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego. Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y’inzira wahisemo. Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko ‘ubuto burashukana’.

Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w’uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore. Inzobere mu by’imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.

2.Ntabwo uri umukobwa ashaka

Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n’umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza. Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare. Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.

3.Kwisuzuguza

Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe. Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy’umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk’uyobora itungo ritazi ubwenge. Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n’umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

4.Aba yageze ku ntego ye

Abasore bamwe bashukwa n’ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza. Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n’ikigare cy’abasore cyangwa abagabo bagenzi be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwandakazi Lilian Mbabazi wakanyujijeho mu rukundo na Radio ari mu munyenga w’urukundo n’umuherwe ukomoka mu Rwanda.

Abantu benshi batunguwe cyane n’urukundo rudasanzwe rw’uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo n’umukunzi we mushya usigaye umusokona buri cyumweru (reba AMAFOTO yabo bari mu bihe byiza )