in

Abakobwa bahanganye na Mwiseneza Josiane banenze bikomeye imyitwarire y’abafana be

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/01/teta.jpg

Mu gihe abafana ba Mwiseneza Josiane bakomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye, abakobwa bahanganye nawe bagaragaje ko bimwe mubyo aba bafana bari gukora bidakwiye na busa.

Nkuko uwitwa Gaju Anitha na Teta Nicole babitangarije X Large Tv, ngo gufana ni byiza ndetse yewe ngo umuntu yemerwe gufana uwo ashatse gusa ariko ngo gusebya umuntu uhanganye nuwo ufana si ikintu kiza ndetse ngo gikwiye gucika kugirango Miss Rwanda 2019 ibe yarushaho kugenda neza.

Bikaba bigaragara ko bashatse gutunga agatoki abafana ba Josiane bamwe na bamwe bagiye bavuga ko abandi bakobwa bahanganye nawe bisiga za mukorogo nibindi byinshi bitandukanye nkuko babisobanura muri iyo video.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mugi, abantu barwaniye gukora kuri Mwiseneza Josiane induru ziravuga

Musaza wa Josiane yarijijwe n’ibyabaye kuri kuri Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda