Connect with us

imikino

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Gabon barimo Aubameyang ukinira Arsenal baraye ku kibuga cy’indege cya Gambia kubera uburangare(AMAFOTO)

Published

on

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Gabon baraye ku kibuga cy’indege nyuma yo kurangaranwa gusa baje guhabwa imodoka ihabakura mu gitondo. Pierre-Emerick Aubameyang akaba na kapiteni w’ikipe ya Gabon yanenze CAF nyuma yuko we na bagenzi be bakinana mu ikipey’igihugu ya Gabon barajwe ku kibuga cy’indege cya Gambia kubera uburangare. Aubameyang na bagenzi be kuri ubu bari mu gihugu cya Gambia aho bagiye gukina na bagenzi babo bakinira ikipe y’igihugu ya Gambia.

Aubameyang abinyujije kuri twitter ye yagize ati: Ça nous démotivera pas mais ils faut que les gens sachent et surtout que la @CAF_Online prennent ces responsabilité. 2020 et on veut que l’Afrique grandissent ce n’est pas comme ça qu’on va y arriver!!!”. Ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga :“Ibi ntabwo bizaduca intege gusa abantu by’umwihariko CAF bagomba kubahiriza inshingano zabo. Muri uyu mwaka wa 2020 turashaka ko Afurika itera imbere gusa ibi ntabwo aribyo bizatugeza ku iterambere “.

AMAFOTO Y’ABAKINNYI B’IKIPE Y’IGIHUGU YA GABON BARYAMYE KU KIBUGA CY’INDEGE CYA GAMBIA

Image

Image

Image

Image

 

Advertisement
Comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!