in ,

Abakinnyi b’ibihangange mu ikipe ya Manchester United bari mu mazi abira(Impamvu)

manchester-united-players

Mu ikipe ya Manchester United umwuka urimo simwiza na gato nyuma yuko banganyije n’ikipe ya Liverpool ubusa ku busa umutoza Mourinho yatangaje ibintu byateye igihunga abandi bakinnyi mbere y’umukino wa Europa League afite kuri uyu wa kane kubera uburemere bw’amagambo yakoresheje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Umutoza Jose Mourinho warakariye bikomeye abakinnyi be agenderaho
Umutoza Jose Mourinho warakariye bikomeye abakinnyi be agenderaho

Uyu mutoza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru bakagaruka ku mukino wabahuje na Liverpool kuri Stade Anfield yatangaje amagambo yuzuye mo umujinya n’uburakari bwinshi.

Yagize ati:”Nkuko bimenyerewe aho nagiye ntoza hose nari mfite abakinnyi batagombaga kubura mu kibuga kubera ko bumvaga kandi bagakora ibyo nabasabaga ndetse bagafasha na bagenzi babo gukurikiza amabwiriza yange,nko muri Chelsea navugamo Petr Cech,John Terry,Didier Drogba n’abandi,gusa kuri ubu aho ndi ibyo ntibikibaho,byarangiranye n’igihe cyashize. Benshi bakomeza kuvugako abakinnyi Paul Pogba na Zlatan Ibrahimovic ari mudakorwaho,gusa ibyo bakoze ku mukino wa Liverpool naabagaye kandi nibanabikomeza nzabahana,bakoze ibyo ntabatumye narabagaye ariko nzabaha n’amahirwe yo kwisubiraho kuko banyeretse ko bakuze kandi batazabyongeraho”.

Zlatan na Pogba bibasiwe n'umukobwa
Zlatan na Pogba bibasiwe n’umutoza

Amagambo y’uyu mutoza yatangiye guteza benshi urujijo bitewe nuko no kugirango ajye kuva muri Chelsea Fc yatangiye kutumvikana n’abakinnyi be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KIGALI: Umustar w’umunyarwandakazi akojejwe isoni n’impenure mu mugi rwagati

Ibyiza by Kindness