in ,

Abakinnyi batatu bazatorwa umukinnyi mwiza kurusha abandi ku mugabane w’uburayi bamenyekanye

Nkuko byari biteganyijwe uyu munsi UEFA yashyize ahagaragara abakinnyi batatu bazatorwamo umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’uburayi gusa benshi bakaba batunguwe no kutabonamo igihangange Lionel Messi.

Abakinnyi batatu bazatorwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mugabane w’uburayi bakaba bagizwe n’abakinnyi babiri ba Real Madrid aribo Cristiano Ronaldo na Gareth Bale ndetse n’umwe wo muri Atletico Madrid ariwe Antoine Griezman. Abo bakinnyi bose rero bakaba barakinnye final ya Champions league ndetse banitwara neza muri Euro 2016.

Aba bakinnyi batatu bakaba batoranijwe mu bakinnyi icumi aho batorwa n’abanyamakuru 55 bakorana na UEFA.

Dore uko abakinnyi barindwi basigaye bakurikiranye:

4 Luis Suárez (Barcelone & Uruguay)

5 Lionel Messi (Barcelone & Argentine)

6 Gianluigi Buffon (Juventus & Italie)

7 Pepe (Real Madrid & Portugal)

8 Manuel Neuer (Bayern Munich & Allemagne)

9 Toni Kroos (Real Madrid & Allemagne)

10 Thomas Müller (Bayern Munich & Allemagne)

Uzegukana icyo gihembo biteganijwe ko azamenyekana taliki 25 z’uku kwezi turimo.

Ese ninde uha amahirwe yo kucyegukana

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nkwihoreze by Lucky Douce ft 90-P , GX Kessi

In The Morning by Marshall Mampa