in

Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bategereje ko amasezerano yabo arangira bakerekeza muri APR FC

Umuzamu Hakizimana Adolphe, umukinnyi wo hagati mu kibuga Nishimwe Blaise na rutahizamu Rudasingwa Prince bategereje ko amasezerano yabo muri Rayon Sports agana ku musozo bagahita berekeza muri APR FC imaze igihe ibifuza.

Kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize byatangiye kuvugwa ko ikipe ya APR FC yagiranye ibiganiro na Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaise na Rudasingwa Prince, gusa ntabwo byakunze ko bayerekezamo bitewe n’uko bari bagifite amasezerano muri Rayon Sports.

Kuri ubu aba bakinnyi bafite amasezerano arenga amezi 6 muri Rayon Sports, aya masezerano akaba azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023, nta gihindutse bose bazahita bagurwa na APR FC.

Hashize igihe bivugwa ko aba bakinnyi batishimiye kuba bari muri Rayon Sports by’umwihariko Nishimwe Blaise we urwego rw’imikinire rwasubiye hasi, gusa ari gukora cyane kugira ngo agaruke mu bihe byiza bizamuheshe amahirwe yo gutangwaho amafaranga menshi na APR FC.

Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaise na Rudasingwa Prince ni abakinnyi bakiri bato bigaragara ko bazatanga umusaruro ushimishije mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, gusa mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo ari abakinnyi ngenderwaho ku buryo kubatakaza bizayigiraho ingaruka mbi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto meza: Jeanine wahoze mu rukundo na Cyusa yongeye kuvugisha abatari bake

Ruhango:Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata indi ntera, umusore w’imyaka 28 nawe yasanzwe amanitse mu kagozi