in ,

Abakinnyi bahatanira umwanya w’umukinnyi mwiza mu burayi batangiye guterana amagambo

Best European Players

Abakinnyi bazahatanira umwanya mwiza w’uburayi muri uyu mwaka 2015/2016 baramenyekanye nyuma y’igikombe cy’uburayi dore ko buri umwe muri aba bose yakoze uko ashoboye ngo ageze kure ikipe ye yaba iya club cyangwa iy’igihugu kuko uko ari batatu bakinnyi final ya champions league ,babiri muri bo aribo Cristiano Ronaldo na Antoinr Griezman bakinnye final ya Euro.

Ku munsi w’ejo rero akaba aribwo iki gihembo kizatangwa ku mugaragaro mu birori bya tombola ya Championsleague Group stage. Muri iki gitondo rero aba bakinnyi uko ari batatu bazindukiye mu binyamakuru basa nkaho buri umwe ku ruhande rwe atumirira abafana be kuzamuba inyuma ndetse no kubatera ingabo mu bitugu.

Cristiano Ronaldo muri iki gitondo aganira n’ikinyamakuru 24 sata yagize ati:“Ni ibyishimo kuri nge cyane kuba iruhande rwa Gareth Bale na Griezman duhatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu burayi,Kuva iki gihembo cyabaho nakunze kwitabira mu bagihatanira,bishatse kuvuga ko nagize ibihe byiza mu mupira w’amaguru,si kubwange gusa kuko iyo ntagira bagenzi bange ntacyo nari kwigezaho haba mugutwara Euro cyangwa Championsleague,n’ibintu bitazibagirana mu mateka yange kandi nshimira n’Imana ibimfashamo“.

CR7
CR7

Antoine Griezman nawe muri iki gitondo aganira n’ikinyamakuru 24 sata nawe muri iki gitondo yagize ati:”Nejejwe no kuba mu bakinnyi bahatanira iki gihembo,ibi nibinyereka ko ngomba gukomeza kwitwara neza kugeza kundunduro,sincaka kwishongora ariko ndiyumvamo ko iki gihembo nkikwiye kuko amakipe yange yose nayafashije kugera kure hashoboka,natwaye urukweto rw’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’uburayi,nubwo bwose ntagikombe twatwaye ariko ntako tutagize kandi nange ntacyo ntakoze“.

Antoine Griezman
Antoine Griezman

Gareth bale nawe aganira na 24 sata yagize ati:”Uyu numwaka ntazigera nibagirwa mubuzima bwange,ndashimira abakinnyi haba abo muri Real Madrid ndetse nabo mu ikipe y’igihugu bose bamfashije kugira aho tugera,n’ibintu by’igiciro kinini cyane nkaba nange ntashidikanya ko iki gihembo ntakabuza nacyegukana”.

Gareth Bale
Gareth Bale

Tubibutse ko ku gicamunsi cy’umusi w’ejo aribwo hazatorwa umukinnyi mwiza ku mugabane w’uburayi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe Messi ashobora kwerekezamo nyuma yo kuva muri Barca iratangaje

Kwambara impenure mu Burundi biranze bibaye umuziro burundu