in ,

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda boherejwe mu mwiherero wa Basketball

Kazeneza Emile Galois na Nkundwa Thierry ni bo bakinnyi babiri ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryohereje mu mwiherero Nyafurika wa Basketball itagira umupaka Basketball Without Borders camp (BWB), gahunda yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 2 kuzageza kuwa 5 Kanama 2017 muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe cy’iminsi ine bazamara muri Afurika y’Epfo, aba bana cyo kimwe na bagenzi babo baturuka mu mihugu bitandukanye ku isi, baba bahura n’abatoza batandukanye bakabaganiriza ku mukino wa Basketball banabatoza amwe mu mayeri (Technics) akoreshwa mu kibuga hakinwa uyu mukino.

Kazeneza kuri ubu ukinira ikipe ya Espoir BBC ni umwe mu bakinnyi bakinnye irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi batarengeje imyaka 18 cyabereye mu Rwanda mu 2016 mbere yuko abonwa n’ikipe ya Espoir BBC. Nkundwa Thierry yakinnye amarushanwa ya Shooting Touch anagaragara mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 16.

Basketball Without Boarders Camp cyangwa umwiherero wa Basketball itagira umupaka ni gahunda itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA).

Ni ku nshuro ya kabiri igiye kuba kuko bwa mbere yabaye mu mpera za Kanama kugeza mu ntangiriro za Nzeli 2016 (31 Kanama kugeza kuwa 4 Nzeli 2016) ubwo byaberaga i Luanda muri Angola muri santere ya Pavilhão Multiusos do Kilamba. Icyo gihe u Rwanda rwari rwohereje Nshizirungu Patrick wari ukubutse mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyaberaga mu Rwanda.

Kazeneza Emile Galois (Ibumoso) na Nkundwa Thierry (Iburyo)

Kazeneza Emile Galois (Ibumoso) na Nkundwa Thierry (Iburyo)

Mutokambali Moise (Hagati) umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball

Mutokambali Moise (Hagati) umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball 

Mutabazi Richard (Hagati) umunyabanga mukuru wa FERWABA abageza ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe

Mutabazi Richard (Hagati) umunyabanga mukuru wa FERWABA abageza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe

Imiryango, inshuti , abavandimwe n'abakozi ba FERWABA baherecyeza  Kazeneza Emile Galois na Nkundwa Thierry

Imiryango, inshuti , abavandimwe n’abakozi ba FERWABA baherekeza Kazeneza Emile Galois na Nkundwa Thierry

Source: inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Exclusive: Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya PSG Neymar yatangaje ikipe azerekezamo nava mu bufaransa

Umukinnyi ukomeye ikipe ya Fc Barcelona yashakaga yamaze gusinya amasezerano