in

Abakinnyi babiri ba Arsenal barwanye inkundura mu kibuga.

Intambara mu myitozo ya Arsenal ikomeje gufata indi ntera kuko kuwa Gatanu uheruka habaye intambara ikomeye ya David Luiz wakubise Dani Ceballos amuvusha amaraso mu mazuru amuziza gushaka kumuvuna.

Amakuru avuga ko ubwo aba bakinnyi bombi bari mu myitozo yo kwitegura umukino wa Leeds United mu cyumweru gishize,Dani Ceballos yakiniwe nabi na David Luiz ahita ava amaraso mu mazuru bahita barwana,umutoza Mikel Arteta ahita abirukana bose.

Ikinyamakuru The Athletic kivuga ku makuru ari imbere muri Arsenal,cyavuze ko ubwo Luiz yari amaze guserebeka Dani Ceballos akava amaraso mu mazuru,uyu munya Espagne yananiwe kubyihanganira ahita amusumira ibyari imyitozo bihinduka ingumi gusa bagenzi babo bahise babakiza.

Aba bakinnyi bahise birukanwa mu myitozo bataha iwabo ndetse umutoza Arteta ategeka ko basaba imbabazi vuba na bwangu.Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi bo mu ikipe ya mbere batagiye mu makipe yabo y’ibihugu.

Nyuma y’iminsi 3 badakora imyitozo,nibwo aba bakinnyi bombi basabye imbabazi bagenzi babo bakomeza akazi nta nkomyi.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo umutoza Arteta yasabye aba bakinnyi bombi kurenga amakimbirane bari bafitanye bagakomeza akazi neza.

Ntabwo ari ubwa mbere Ceballos watijwe na Real Madrid muri Arsenal arwanye na mugenzi we bakinana kuko mu mukino ufungura Premier League uyu mwaka bahuye na Fulham yarwanye na mugenzi we Eddy Nketiah ubwo barimo kwishushya ngo basimbure.

Ubu bushamirane buje nyuma y’aho Arsenal itsinzwe mu buryo bugayitse na Aston Villa ibitego 3-0 ku kibuga Emirates aho Ceballos yinjiye mu kibuga asimbuye mu gihe David Luiz atakoreshejwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso bikomeye bizakubwira umuntu ugufitiye ishyari(VIDEO)

Nsengiyumva Igisupusupu yadukanye indi mpano idasanzwe itari izwi.