in

Abakinnyi babiri ba APR FC ntibakozwa ibyo gutizwa muri Marines FC

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya APR FC, Nizeyimana Djuma na Nkundimana Fabio ukina hagati mu kibuga ntabwo bifuza gutizwa muri Marines FC muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Nyuma y’uko igice cy’imikino (ibanza Phase Aller) kirangiye ikipe ya APR FC yifuje gutiza abakinnyi batanu muri Marines FC mu rwego rwo kuyifasha kuzitwara neza mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour).

Abakinnyi APR FC yifuza gutiza Marines FC ni Nizeyimana Djuma, Nkundimana Fabio, Mbonyumwami Thaiba, Nsengiyumva Ir’Shad na Nsanzimfura Keddy.

Amakuru ahari ni uko Nizeyimana Djuma na Nkundimana Fabio bifuza kuguma muri APR FC, wenda ikazabatiza ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Biteganyijwe ko APR FC izatangira imyitozo tariki 9 Mutarama 2023, ikaba ifite intego zo kwegukana igikombe cya shampiyona giherekejwe n’Igikombe cy’Amahoro nk’uko biri mu ntego zayo buri mwaka.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 8 ba Rayon Sports batari batangira imyitozo kubera kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi

Umuraperi Pacson yahaye inama abahanzi nyarwanda itazongera gutuma basaba kawunga