Connect with us

imikino

Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana

Published

on

Ku munsi w’ejo nibwo hateganyijwe umukino uzahuza ikipe y’U Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya Uganda izwi nka Uganda cranes. Mu masaha make ashize hamaze gushyirwa hanze abakinnyi 11 bazabanzamo ku ruhande rw’ikipe y’U Rwanda Amavubi bayobowe na kapiteni Jacques Tuyisenge.

Nkuko byagaragaye, mu izamu hazabanzamo Kwizera Olivier, Ba myugariro ni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Fitina Ombolenga na Emmanuel Mangwende, hagati hazabanzamo Niyonzima Sefu na Kalisa Rashid ndetse na Hakizimana Muhadjiri naho ba Rutahizamu ni Sugira Ernest, Nshuti Dominique Savio ndetse na Jacques Tuyisenge. Umutoza w’Amavubi ni Mashami Vincent. Biteganyijwe ko Amavubi azakina na Uganda Cranes ku munsi w’ejo, umukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoriba z’i Douala muri Cameroun azaba ari saa tatu z’ijoro z’i Kigali.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: