Connect with us

imikino

Abakinnyi 11 babanzamo kuri uyu munsi mu ikipe y’igihugu y’U Rwanda AMAVUBI bamaze kumenyekana

Published

on

Kuri uyu munsi nibwo hateganyijwe umukino wo kwishyura uhuza ikipe y’igihugu y’U Rwanda AMAVUBI n’ikipe ya Cap Vert. Mu minota mike ishize hamaze kujya hanze urutonde rw’abakinnyi 11 babanzamo batarimo umusore Sugira Ernest wari witezwe n’abanyarwanda ko ari bubanzemo dore ko yahamagawe mu mwiherero mu minsi ishize abantu benshi bakitega kumubona abanzamo ku mukino wa none.

AMAVUBI

Abakinnyi 11 umutoza Mashami Vincent yagiriye ikizero cyo kubanzamo mu mukino w’uyu munsi ni: Umunyezamu: Kwizera Olivier,Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul, Abakina Hagati: Yannick Mukunzi, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad na Haruna Niyonzima, Ba Rutahizamu: Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge. Umukino uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda ukaza kubera kuri stade régional ya Kigali i Nyamirambo.

0 0 vote
Article Rating
Advertisement
Click to comment
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

error: Content is protected !!
0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
%d bloggers like this: