in

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports barabanza mu kibuga batumye ikipe ya Musanze FC yizera amanota y’uyu munsi

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2023, haraba umukino utarabereye igihe wagombaga kuba tariki 21 mutarama 2023 urahuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Musanze FC.

Uyu mukino wazanwe uyu munsi kubera ko Sitade ya Muhanga muri iyi wikendi yakoreshwaga n’idini ry’Abagorozi bituma ishyirahamwe ry’umupira w’amagura FERWAFA yimurira uyu mukino kuri uyu wa kabiri.

Iyi kipe ya Rayon Sports iraza gukina uyu mukino idafite Rafael Osaluwe, Ndizeye Samuel, Leandre Willy Essomba Onana, Nishimwe Blaise ndetse na Paul Were utaragera hano mu Rwanda kuva abakinnyi b’iyi kipe bose bahabwa ikiruhuko.

Nyuma yaba bakinnyi iyi kipe idafite, byateye abakunzi bayo bagira ubwoba bwinshi cyane. Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports iraza kubanza mu kibuga.

Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Mucyo Didier Junior, Ganijuru Ellie, Eric Ngendahimana ndetse na Mitima Issac

Mu kibuga hagati: Kanamugire Roger, Masta na Ndekwe Flex

Ba rutahizamu: Moussa Camara, Moussa Essenu ndetse na Iraguha Hadjii

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Resitora yahawe igihembo gitangaje umugabo wari uyisubije miliyoni 5 bamupfunyikiye bibeshye ko ari ibiryo

Si uguconga ruhago gusa! Umukinnyi wa Liverpool yagaragaye ari umuvugabutumwa w’ijambo ry’Imana