Imyidagaduro
Abajura bacucuye Uncle Austin asigara yitotomba.

Austin Tosh Luwano [Uncle Austin], umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umuhanzi nyarwanda mu njyana nyafurika yatewe n’abajura bamwiba ibikoresho byinshi, gusa yemeza ko ari akagambane yakorewe kugirango byibwe aho atunga urutoki abanyerondo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga, nibwo Uncle Austin yatunguwe no gusanga yacucuwe mu nzu ye, ibi yabishimangiye mu nyandiko yashyize ku rukuta rwa Facebook.
Ati ” Sha Abajura Mwambabaje pee….iyo laptop irimo indirimbo nyinshi ntarasohora kandi ntahandi nzifite pe, my documents za kazi, z’ubuzima busanzwe …basi ibindi mubigumane ariko yo muyizane muyijugunye hafi nzakuyitora ..ibindi mwatwaye mubigumane ariko yo muyigarure mbasabye mpfukamye.”
Uyu muhanzi avuga ko abajura bamwibye ibikoresho byose byari mu ruganiriro uretse intebe, mu byatwawe harimo mudasobwa, televiziyo (flat screen) n’ibindi bitandukanye, byose birabarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 1.500.000 na 2.000.000.
Austin yatangaje ko abajuru bageze aho atuye Kicukiro mu mujyi wa kigali, bafungura inzu abamo kuburyo nawe atamenye uko byagenze, bagatwara ibintu byose hasigara intebe zo mu ruganiriro gusa.
Yakomeje avuga ko ibyo yakorewe birimo akagambane k’abanyerondo bashinzwe, kuko umukozi wo mu rugo yabyutse mu gitondo akajya ahantu asanzwe afata amata bataramenya ko bibwe, umwe mu banyerondo akabibwira uwo mukozi yasubira mu rugo koko bagasanga bibwe, akaba atiyumvisha uburyo yaba yabimenye mbere y’uko bataka bityo akumva hari ikindi kibyihishe inyuma.
Comments
0 comments
-
Hanze19 hours ago
Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.
-
Mu Rwanda10 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
inyigisho19 hours ago
Ngibi ibintu bibi cyane ukwiriye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka|byakugiraho ingaruka utitonze.
-
Utuntu n'utundi13 hours ago
Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.
-
Utuntu n'utundi19 hours ago
Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga
-
Hanze12 hours ago
Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta
-
Mu Rwanda15 hours ago
Wa musore Pattel mwakunze ararize|yerekanye umukunzi we baterana imitoma.