in

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bakomeje kwandika amateka akomeye mu Rwanda

Abahanzikazi Vestine na Dorcas baryubatse kubera izina Nahawe Ijambo ikozwe mu njyana y’izihimbaza Imana (gospel) bakomeje gukora amateka akomeye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ni nyuma yuko aba bahanzikazi bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Papa akaba ari indirimbo yari itegerejwe na benshi. Nyuma yuko iyi ndirimbo bise Papa igiye hanze abantu benshi bayumvise ntibahwema guhamya no kwemeranywa ko iyi ndirimbo izakora amateka ndetse ikanarusha iya mbere bakoze ariyo Nahawe ijambo kuri ubu imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri na magana arindwi ku rubuga rwa YouTube.

Vestine na Dorcas

Nkuko imibare ibigaragaza, indirimbo Papa ya Vestine na Dorcas imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyambiri ku rubuga rwa YouTube bikaba byitezwe ko iyi ndirimbo izaca agahigo ndetse ikaza no mu myanya y’imbere mu zihimbaza Imana zarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube.

Report

What do you think?

160 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Sobanukirwa ibintu byoroshye cyane wakora ukarwanya impumuro mbi mu kwaha.

Aho yaciye ntihaca urwango koko:Diamond Platnumz yongeye kugaragara yasuye Zari Hassan wahoze ari umugore we.