in ,

Abahanzi nyarwanda bakomeye cyane bagiye kuzenguruka igihugu cyose bafatanya n’abanyarwanda kubyina intsinzi (inkuru irambuye)

Abahanzi batanu bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka Intara zose z’igihugu aho bazaba bifatanya n’abanyarwanda mu bice binyuranye kubyina Intsinzi mu bitaramo byiswe “Rwanda Turn Up Tour” aho bazagenda basanga abanyarwanda hirya no hino mu rwego rwo kubafasha kubyina no kwishimira Intsinzi ya Nyakubahwa Perezida Kagame uherutse gutindira kongera kuyobora u Rwanda.

Abahanzi bafite amazina akomeye mu byiciro bintandukanye hano mu Rwanda barimo Bruce Melody, Dream Boys, Oda Paccy, Bull Dogg ndetse na Social Mula nibo bahurijwe hamwe na Kompanyi ya The Preeminance Ltd isanzwe itegura ibitaramo binyuranye hano mu Rwanda. Ibi bitaramo biteganijwe kubera mu Ntara enye zigize igihugu harimo ikizabera I Musanze tariki ya 12 Kanama, Ikizabera I Kayonza mu nzu mberabyombi y’aka karere tariki 19 Kanama, Ikindi gitaramo kizabera I Kigali muri Parikingi ya Sitade amahoro tariki 26 ndetse n’ikizabera I Rubavu tariki 02 Nzeri uyu mwaka.

Tuyishimire Olivier, Umuyobozi w’iyi kompanyi avuga ko impamvu yabateye gutegura ibi bitaramo ari ukugirango bafatanye n’abanyarwanda kwishimira intsinzi y’umukandida wa RPF-Inkotanyi uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’igihugu.
Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko bahisemo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda bagendeye kuri buri cyiciro mu rwego rwo kugirango abanyarwanda bazabashe kunyurwa banabone ibyishimo bifuza

Bamwe mu bahanzi barimo Bull Dogg na Oda Paccy ngo imyiteguro bayigeze kure

Oda Paccy na Bull Dogg nka bamwe mu bahanzi bazagaragara muri ibi bitaramo bavuze ko nabo bashimishijwe no kugaragara mu bahanzi bazafatanya n’abanyarwanda kubyina Intsinzi ya Perezida bitoreye banahamya ko biteguye gushimisha abanyarwanda hirya no hino ndetse anahamyako imyiteguro ayigeze kure.

Ibi bitaramo bizajya biyoborwa n’umushyshyarugamba umaze kumenyererwa hano mu Rwanda Mc Phil Peter bikazajya bitangira ku masaha ya saa munani (14h00) z’igicamunsi bikarangira saa kumi n’ebyiri (18h00) aho kwinjira azajya aba ari amafaranga 1000 ahasanzwe ndetse na 2000 mu myanya y’icyubahiro

Tuyishimire Olivier, Umuyobozi wa Preemenance Ltd ari nayo yateguye ibi bitaramo byo kuzenguruka igihugu babyina intsinzi n’abanyarwanda
Bull Dogg yiteguye gususurutsa abanyarwanda ahereye ku batuye i Musanze mu mpera z’iki cyumweru

Source: ukwezi.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye: Neymar ari mu bibazo BIKOMEYE cyane nyuma yo kuva muri Barcelone azi ko abihunze

Inkuru Ishyushye—Ikipe ya Chelsea ikaba yibitseho umukinnyi ukomeye cyane kw’Isi nyuma y’igihe abafana bamusaba