in

Abageni bakoze agashya barira ukwezi kwa buki mu muhanda bigaragura mu byondo.

Umusore n’umukobwa bari bamaze gukora ubukwe mu gihugu cya Nigeria,bakoze agashya kadasanzwe bajya gukorera ukwezi kwa buki mu muhanda mubi cyane wari wuzuyemo amazi mabi n’ibyondo ndetse ntibatinye no kubijyamo.

Aba bombi bahisemo gukora ibitandukanye n’iby’abandi ubwo bajyaga mu kwezi kwa buki muri uyu muhanda nyamara abandi bajya ku mucanga uri hafi ya Hoteli bagomba kuruhukiramo.

Uyu mugabo n’umugore bakoreye uku kwezi kwa buki ku muhanda mubi wa Ohi-Orogwe uherereye muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu ifoto ya mbere,uyu mugabo yagaragaye yahinye ipantaro ye ariko yambaye amasogisi mu mazi mabi ari nako ateruye umugore we.

Mu yindi foto,bombi bari baryamye ku gitanda bashyize muri uyu muhanda wari wuzuyemo amazi mabi cyane ndetse bafashe n’indabo.Hari n’indi umugabo yarimo guha ibyokurya bya mu gitondo uyu mugore we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo utagira igufwa na rimwe mu rutugu rwe akomeje gutangaza abantu bitewe n’ibyo akora.

Umunyamideli Kourtney Kardashian yemeye kwicwa n’imbeho yo mu rubura yifotoza amafoto akurura abagabo.