in

Abafana benshi b’ikipe ya PSG batawe muri yombi nyuma y’ibikorwa bigayitse bakoze.

Polisi yo mu Bufaransa yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu 148 nyuma y’imyigaragambyo yadutse mu Murwa Mukuru w’iki gihugu nyuma yo gutsindwa kwa Paris St-Germain ku mukino wanyuma wa Champions League.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, ikipe ya Paris St-Germain bakunze kwita PSG, yatsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Munich wo mu Budage mu mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu by’I Burayi (Champions League).

Nyuma yo gutsindwa kw’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Isi no mu Bufaransa muri rusange, abafana bayo bo mu Mujyi wa Paris bagiye mu muhanda wegeranye n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu [Champs-Élysées], ndetse n’inyuma ya sitade ikiniramo PSG, ahazwi nka Parc des Princes.

Aha kuri Parc des Princes niho hari hateraniye abafana b’iyi kipe aho bareberaga umupira kuri televiziyo nini cyane ko wabereye i Lisbon muri Portugal.

Bayern Munich yegukanye igikombe cya UEFA Champions League itsindiwe igitego kimwe na rutahizamu Kinglsey Coman biza kurangira Paris Saint-Germain iraye nabi.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu, aho icyo yaherukaga yagitwaye mu 2013

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ingaruka zikomeye zibasira umuntu ufuhira umukunzi we cyane agakabya.

Niba uri umusore irinde izi ngeso kuko zagutandukanya n’umukunzi wawe.