in

Abafana ba Rayon Sports bari mu gahinda kenshi| Menya impamvu

Ku munsi w’ejo nibwo hateganyijwe umukino w’ishiraniro uzahuza ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe ya APR FC. Nkuko byagiye bigenda mu myaka ishize uyu mukino iyo wabaga kuri stade wabaga wabereyeho habaga hari abantu benshi cyane, stade ikuzura ndetse wasangaga umukino urangiye hari n’abakirimo kwinjira kuri stade.

Kuri iyi nshuro rero nta mufana n’umwe uzaba wemerewe kwinjira kuri stade kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibi akaba ari bimwe mu byababaje abafana benshi b’ikipe ya Rayon Sports FC wasangaga barabaga baje bisize amarangi, bafite imyirongi ndetse banaririmba bishimiye uyu mukino.

Gusa nkuko umunyarwanda yabivuze, kwirinda biruta kwivuza ni muri urwo rwego abafana ba Rayon Sports ndetse n’aba APR FC bazakurikirana umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC ku ma radiyo yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Mu myaka ishize abafana babaga bakubise buzuye stade gusa kuri ubu nta mufana wemerewe kugera kuri stade mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Report

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

« Igikobwa, ndagukunda nawe urabizi » – Kimenyi Yves ashimangira urwo akunda fiancée we Miss Uwase Muyango

Miss Aurore Mutesi mu isura nshya nyuma yo gutandukana n’umugabo we (amafoto)