in

Abafana ba Rayon Sports bakaniye, aba Kiyovu nabo bati “Turaza kubasubira”| Ese birarangira bite?

Kuri uyu munsi nibwo hateganyijwe umukino w’ishiraniro hagati y’ikipe ya Rayon Sports FC n’ikipe ya Kiyovu Sports FC. Uyu ni umukino wo kwishyura kuko mu mukino ubanza, ikipe ya Kiyovu Sports FC yari yatsinze Rayon Sports FC ibitego 3 kuri 2.

Abafana b’aya makipe yombi baganiriye na YEGOB bagaragaje ishyaka bafitiye aya makipe yabo bavuga ko biteguye intsinzi kuri buri ruhande. Nyamara umunyarwanda yabivuze ukuri ko muri babiri baburana umwe aba yigiza nkana. Niko bigomba kugenda kuri uyu munsi kuko hagati ya Rayon Sports FC na Kiyovu Sports FC hagomba kuvamo imwe itsinda indi dore ko ibyo kugwa miswi bitarimo nkuko abafana babivuze.

Abafana ba Rayon Sports bakomoje ku kuvuga ko biteguye kwitwara neza mu mukino w’uyu munsi dore ko amakosa bakoze mu mukino ushize ubwo bakinaga na Kiyovu Sports bavuze ko bayakosoye. Ku rundi ruhande, abafana ba Kiyovu Sports nabo biteguye kongera kuvutura ikipr ya Rayon Sports bakayereka uko intama zambarwa.

Ese birarangira bite? Ni mukanya Saa sita n’igice (12h30′) ku isaha ya Kigali.

Mwakurikira umukino urimo guhuza ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Kiyovu Sports mukanze hano

Report

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Umugore wa Rwatubyaye Abdoul yakoze igikorwa kidasanzwe gishimangira urukundo akunda umugabo we (amafoto)

🔴LIVE MATCH⚽️ : Rayon Sports FC vs Kiyovu Sports FC