Connect with us

Imyidagaduro

Abafana ba Ndimbati bamubwiye akabari ku mutima amaze gushyira hanze ifoto yikoreye igikapu

Published

on

Advertisements

Umunyarwenya Ndimbati ni umwe mu banyarwenya bamaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye bijyanye no gusetsa agenda agaragaramo. Ndimbati kuri uyu munsi, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasabye abamukurikira kumubwira icyo bashaka mbese buri wese akavuga imbamutima ze maze abafana be biva inyuma bamubwira akabari ku ndiba z’imitima yabo. Ni nyuma yuko amaze gushyira hanze ifoto ye yikoreye igikapu nayo yaje gutungura benshi ndetse ikanatuma benshi babona ibyo kuvuga.

Iyi niyo foto Ndimbati yashyize kuri instagram ye

Nyuma yuko Ndimbati ashyize hanze iyi foto, abafana be batangaje ibi bikurikira:

 

 

Advertisements
Advertisements
Advertisement
Click to comment

Comment

Imyidagaduro

Umutware wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto y’umukobwa wabo w’imfura

Published

on

Advertisements

Producer Clement Ishimwe, umutware wa Butera Knowless yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umukobwa we. Iyi ni ifoto yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva yashyirwa hanze muri story ya instagram ya Clement. Nkuko byagiye bitangazwa na benshi mu babonye iyi foto bakomeje kugaruka cyane ku kwibanda ku kanyamuneza kagaragara ku maso y’aba bombi. Iyi foto yashyizwe hanze na Producer Clement igaragaza aba bombi bari muri piscine barimo koga.

Ni kenshi abafana ba Butera Knowless na Clement ndetse n’abakurikiranira hafi showbizz nyarwanda bakomeje kugenda bavuga ko ari Clement ndetse na Knowless badakunze gushyira hanze ifoto y’umukobwa wabo gusa kuri iyi nshuro, umukobwa wabo uzwi ku izina rya Ishimwe Butera Or yagaragaye ari kumwe na Se.

Producer Clement na Butera Knowless

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

imikino

Umufasha mwiza zimwe mumbaraga za SADATE MUNYAKAZI ndetse N’urukundo Afitiye Rayon Sports(amafoto)

Published

on

Advertisements

kuva imikino yahagarikwa hano mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu hashize amezi asaga atandatu hakomeje kugaragara ibibazo bitandukanye mu mpande zitandukanye z’imikino gusa byumwihariko ikipe ya Rayon Sports .

ku ikipe isanzwe izwiho kugira abafana benshi cyane kurusha izindi zose mu gihugu ntago kigeze kaba akazi koroshye nagato kubayobozi bayo bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye ndetse bikaba byaranageze n’aho abakunzi b’iyi kipe bicikamo ibice aho usanga bamwe baba basaba umuyobozi wayo bwana SADATE MUNYAKAZI ko yakwegura kubera kunanirwa kuyiyobora n’ubwo hatabura n’abandi bagishyikiye uyu muyobozi ndetse bemeza ko akomeza kwerekana ko iyi kipe azayiganisha aheza mu minsi iri imbere.

Umufasha wa SADATE asanzwe nawe akunda Rayon Sports

uyu muyobozi rero yaje gutangaza ibanga rimufasha guhanga n’ibyo ibazo byose ndetse agakomeza kubahiriza inshingano ze n’ubwo ari muhe aba atorohewe,

ibi yabivuze agira Ati ” Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (gukomeza umutsi/guhatana) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese, ni impamvu ebyiri….”

…impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku murongo niyo wowe byagusaba ibirenze ibyo ngibyo.”

Yunzemo ati ” Impamvu ya kabiri, ni uko twabonaga ko umurongo turimo gutanga muri Rayon Sports ari umurongo wari ukenewe kandi wari ngombwa y’uko ubaho bityo rero uwo murongo dufata nk’umurongo w’ukuri, tukavuga ngo iyi mpamvu irahagije kugira ngo itume dukora ‘resistance’ kugira ngo ibyo duharanira mu nyungu rusange bizabeho.”

Yakomeje avuga ko kwanga kwegura nkuko yakunze kubisabwa na bamwe ngo atari inyungu y’amafaranga cyangwa indi iyo ariyo yose.

Ati ” Ntabwo rero ari ukubera inyungu y’amafaranga , ntabwo ari ukubera inyungu y’icyubahiro, ntabwo ari inyungu yo kuba umuntu w’icyamamare , ntabwo ari ikindi kibitera ahubwo ni ukubera ko dukunda Rayon Sports.”

Sadate Na Madam

Abajijwe niba yarigeze atekereza kwegura nkuko yakunze kubisabwa, Sadate yavuze ko kuri we yishimira ko mu Rwanda, umuntu ateguzwa n’amahane ahubwo ngo ibintu byose bikurikiza amategeko.

Ati ” Icya mbere , buriya hari ikintu abantu batarasobanukirwa, muri iki gihugu, ntabwo umuntu yeguzwa n’uko abantu babicishije mu nzira yo gutera amahane, gutera induru no kubicisha mu nzira biri gucamo. …Mperuka kumva nyakubahwa Minister abivuga neza ati mu gukemura ikibazo cya Rayon Sports tuzakurikiza amategeko , tuzakurikiza ubunyamwuga ndetse n’ubunyangamugayo . Ni amagambo atatu aremereye kandi y’ukuri.”

Yunzemo ati ” Ibyo bitatu ninabyo twebwe duharanira ….amategeko rero agomba kubaho , akareba uburyo ki Perezida abazwa ibyo akora, uko yuzuza inshingano ze n’uko abazwa ibyo atujuje nuko ashobora kuba yakurwa kuri uwo mwanya.”

” Ntabwo ari uko umuntu yagenda ngo agurire abantu runaka birirwe batuka undi, abandi abangishe abanda…

Kubyo kuba yaba yarigeze gutekereza kubyo kwegura, Sadate yagize ati “ Mu mugambo make ntabwo nabitekereje (ibyo kwegura) kuko nari kuba ntereranye impamvu yanjye (cause) kandi ntereranye n’ababonaga ibintu kimwe nanjye cyane ko ari na benshi.”

Ashimira umuryango we

” Burya hari igihe muvuga imivugo y’abantuka ariko mukirengagiza ko hari n’imivugo y’abanshima. Icyo kintu abantu baba bagomba kukimenya.”

Perezida wa Rayon Sports, Bwana Munyakazi Sadate yashimiye kandi umugore we ndetse n’abana be bakomeje kumuba hafi mu bihe bikomeye yakomeje kunyuramo muri ibi bihe amaze ayobora iyi kipe.

 

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

Imyidagaduro

Amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru

Published

on

Advertisements

Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda basangije abakunzk babo ndetse n’abafana babo muri rusange amafoto atandukanye babicishije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru.

1. SACHA KATE

2. SHADDY BOO

3. MISS UMUKUNDWA CADETTE

4. KATE BASHABE

5. MISS UWASE MUYANGO CLAUDINE

6. MISS KEZA JOANNAH

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

Imyidagaduro

Miss Igisabo yongeye kuvugisha abatari bake nyuma y’amafoto yashyize hanze

Published

on

Advertisements

Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye ku mazina ya ‘Igisabo’ ni umwe mu bakobwa bakunze kuvugisha abasore/abagabo benshi kubera imiterere ye. Mu minsi ishize ubwo uyu munyarwandakazi yashyiraga hanze amafoto ye abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, hagaragaye benshi bagiye bayavugaho ibintu byinshi bitandukanye.

Miss Igisabo yashyize hanze amafoto akurikira:

Nkuko bamwe bagiye babitangaza, ibitekerezo byabo byagiye bigaruka ku gutangarira ubwiza ndetse n’imiterere y’uyu Nyampinga watwaye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2017 (Miss Popularity 2017). Hano twabegeranyirije bimwe mu byavuzwe n’abafana ba Miss Igisabo.

 

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

Imyidagaduro

Yannick Mukunzi yanditse amagambo yuje urukundo yifuriza umwana we isabukuru nziza

Published

on

Advertisements

Yannick Mukunzi yatangaje amagambo yuje urukundo yifuriza umuhungu we isabukuru nziza y’amavuko. Ni nyuma yuko Yannick ashyize hanze ifoto y’umuhungu we abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram maze akayiherekesha amagambo yuje urukundo rwa kibyeyi. Mu magambo ye bwiye, Yannick Mukunzi yagize ati: Dear son, I want to start your Big Day with a special prayer for you. May the Lord keep protecting and guiding you along unfamiliar paths. May He always go before you and remove all the obstacles that stand in your way to happiness and success. Happy birthday to the youngest Lion @mukunzi_ethan ,.i love u so much my Son ❤️#younglion 🤞“.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri instagram ndetse ni numwe mu bakinnyi bakunze gusangiza abafana be ndetse n’abandi babakurikirana ku rubuga rwa instagram.

Advertisements
Advertisements
Komeza usome

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: