in

Abafana Ba Miss Liliane Iradukunda bibasiye Nyina nyuma yo kumenya ukuri

https://yegob.rw/wp-content/uploads/2019/01/thebuzz.jpg

Mu gihe mu cyumweru gishize ubwo hasohokaga ivuga agahinda ka Mama wa Miss Liliane Iradukunda n’urukumbuzi afitiye umukobwa, abafana bose bari bagiye bamuhumiriza ndetse banihutira gucyaha Liliane ngo atahe ajye kureba nyina, gusa ariko ku munsi w’ejo byose byarahindutse benshi mu bafana bahindukirana Mama wa Liliane bamwita umubyeyi gito.

Nkuko mushobora kubyisomera muri comments zitandukanye zagiye zitangwa kuri video ya Nyirasenge wa Liliane wahishuye ko kuva ku myaka itanu y’amavuko Liliane atakibana na Nyina ndetse ko ariwe wamureze afatanyije n’umukobwa we (mubyara wa Liliane), akanongeraho ko Liliane yiriwe arira nyuma y’aho umubyeyi we amuvuzeho amagambo atari meza, abantu benshi bakomeje kugaya umubyeyi wa Liliane bamuhora ko yajyanye iki kibazo mu itangazamakuru ndetse na bamwe muribo bakaba batangiye gukeka ko imvune ye ari impimbano.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ushinjwa gutuka Mwiseneza Josiane yasabiwe kwirukanwa muri Miss Rwanda 2019

Yasipi Casmir, ushinjwa gutuka Miss Mwiseneza Josiane yasobanuye intandaro yo kumwita inyamaswa