in ,

Abafana ba Arsenal bongeye kumerera nabi umutoza Arsene Wenger(Impamvu)

Arsenals-French-manager-Arsene-Wenger

Nyuma yuko umutoza Arsene Wenger yongeye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Arsenal, ndetse abafana ba Arsena bakaba baramusabye kugura abakinnyi bakomeye kugirango muri Saison itaha ikipe izabashe kwitwara neza. Nyuma yo kumuha agahenge ko gushakisha no kurambagiza abakinnyi bakomeye kandi beza, kurubu bongeye kumuhagurukira bamusaba kugura umukinnyi wayihozemo akanayikorera mo amateka meza.Chelsea's Cesc Fabregas celebrates scoring his side's third goal

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailystar aravuga ko abafana b’ikipe ya Arsenal bazindukiye ku kibuga cy’imyitozo y’abana batarengeje imyaka 20 bafite ibyapa byanditse ho ngo:” We want Fabregas Home:” bishatse kuvuga ngo:” Turashaka Fabregas mu rugo.” Ibi bivuze ko abafana b’ikipe ya Arsenal bifuza kongera kubona Fabregas ubu ukinira ikipe ya Chelsea agaruka mu ikipe ya Arsenal kandi bakamugura muri iyi mpeshyi. Tukaba dutegereje kureba uko Arsene Wenger azabyitwaramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho mu mazi abira nyuma yo kuvuga andi magambo y’ubwiyemezi akababaza Real Madrid na Man Utd

Iyumvire uko abahanzi The Power Boys bavuga ibigwi umukuru w’igihugu