in

Aba buri mwaka bahura n’imizimu y’ababo bapfuye kugirango babasabe uburinzi||imihango bakora iteye ubwoba.

Abantu benshi batuye isi bafite imyemerere itandukanye itewe n’igihugu, uyu munsi tugiye kugaruka ku munsi mukuru witwa “Fete Gede” (festival of the dead) bisobanura ngo ni ‘iserukiramuco ry’abapfuye’, uyu ni umunsi ukomeye cyane ku ngengabihe (calendar) y’abantu bitwa Voodoo.

Ibi birori ngarukamwaka bigamije kwizihiza umunsi mukuru w’abazimu, abakurambere ndetse n’abapfuye mu gihugu cya Haiti.Uyu munsi uba kuwa 01 niya 02 zukwezi kwa 11 buri mwaka kiba ari igihe kuri buri muturage w’iki gihugu kugira ngo asabe imbaraga, uburinzi ndetse abashe no kongera kwihuza n’abapfuye, ibi biba ari umwihariko nko kubantu bapfuye bafitanye amakimbirane cyangwa se gahunda nziza zitarangiye n’abantu bakiriho.

Muri ibi birori ngo buri wese ubyitabira aba atakiri mu isi isanzwe ahubwo ngo aba yamaze kwihuza n’abapfuye.Igitangaje ku itariki ya mbere Ugushyingo ubundi aba ari umunsi w’abatagatifu bose mu idini gatolika, gusa muri iki gihugu cya Haiti ngo n’abakristu baba bagomba kwitabira ibi birori bibahuza n’abapfuye.

Ubusanzwe uyu munsi ngo ufite amamuko mu idini yaba “voodoo” yiganje cyane muri iki gihugu, iri dini ubusanzwe rifite imizi y’inkomoko ku mugabane wa Africa. Iri dini rero ryaje kugera muri Haiti n’ibihugu biyikikije rijyanywe n’Abanyafurika bajyanywe mu bucakara ku ngufu.

Benshi muri aba banyafurika abenshi bakomoka muri Nigeria, Benin ndetse no mu bindi bice bya Afurika y’uburengerazuba. Gusa iyi dini ya Voodoo isenga muburyo buteye ubwoba ngo yamaze gushinga imizi bikomeye muri Haiti kuburyo usanga abantu bayivanga nk’aba islam cyangwa aba kristu ugasanga banasengera muri voodoo. Ibi birori byo guhura n’abapfu akenshi bitangira bambaye imyambaro ituma abapfuye babiyumvamo.

Abandi bantu basigaye usanga bambaye umweru maze bakihereza imihanda berekeza ku bituro n’amarimbi, ndetse bakitwaza impano n’amaturo arimo nibyo kurya bashyiriye abapfuye, ibi rero ngo bikorwa mu rwego rwo kugira ngo nabo babone uburinzi bw’igihe kirekire bahabwa n’aba bakurambere babo bapfuye. Ibi tumaze kubona bikorwa kumunsi wambere.

Iyo bukeye kumunsi wa kabiri hakurikiraho gutanga ibitambo bikomeye ndetse abapfu bakinjira muri roho z’abazima, icyo gihe ngo biba bigeze aho rukomeye kuko abantu bose baba bamaze kuva mu isura ya muntu bakamera nk’abari muyindi si.

Hari imiryango iba izwiho guhuza abazima n’abapfuye, nk’imiryango yitwa ghede doubye, guede ti malia, ghede linto aba ngo ni abahanga cyane mu guhuza abazimu n’abazima, aba ngo bisiga amabara atandukanye ubundi bagatangira kubyina no kuririmba bikomeye. Aba bakora ibikorwa biteye ubwoba, bicagagura ibisebe umubiri wose, bakisiga imiti ivanze n’urusenda mu gitsina cyabo maze bagatangira gutanga impano ku bazimu.

Uyu munsi mukuru ngo ni umunsi wo gutanga ibyifuzo bya buri wese,aho abantu basaba ibyo babuze mu buzima, nko kubura urubyaro ibyishimo,umugabo cyangwa umugore n’ibindi .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo, Dj Bissosso na Gitego bakoze ikiganiro bambaye imyenda yo kwa Muganga n’udupfukamunwa (Amafoto)

Umuhanzi Israel Mbonyi yabwiye amagambo akomeye Vestine na Dorcas.