in ,

2017: Umwaka w’urukundo rusendereye hagati ya Safi n’umukunzi we

Safi Madiba Niyibikora yifurije umukunzi we Mutesi Parfine umwaka mushya muhire wuzuyemo ibyiza byinshi yifuza cyo kimwe n’umunyamakuru Uncle Austin wifurije umukundwa we, Mwiza Joannah umwaka mushya mwiza wa 2017.

Uyu muririmbyi wo muri Urban Boyz amaze umwaka urenga mu rukundo n’umugore witwa Umutesi Parfine. Yakunze kwerura ko yihebeye umutesi Parfine ariko uyu mugore ntagire byinshi avuga ku mubano wabo.


Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2015, bombi babanje kubyamaganira kure bakavuga ko ‘ari inshuti zisanzwe’.

Umutesi Parfine yakundanye na Safi akiri umugore w’Umusuwisi Blaise Pistoletti. Uyu mukunzi mushya wa Safi afitanye abana babiri b’abakobwa na Blaise Pistoletti.

JPEG - 168.8 kb
2017 irageze….Umwaka Safi yavuze ko azakoramo Ubukwe n’umukunzi we

Safi yanditse kuri Instagram yifuriza umukunzi we umwaka mushya banaheruka guhuriria mu mujyi Nyaburanga wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Safi ati “Umwaka mushya mukunzi we @Parfine.”

Nyuma yo kwandika ibi, umukunzi we Parfine nawe ntiyatanzwe kuko yamubusubije abinyujije kuri instagram. Yagize ati ” Umwaka mwiza rukundo rwanjye..Inshuti yanjye impora hafi, Icyizere negamiye…Safi wanjye.”

Umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] wibanda ku njyana ya Afrobeat mu bihangano bye, yashimangiye ko imyaka igera kuri 4 abana n’umukunzi we ari byinshi byo kwishimira hagati yabo.

Mu mpera za Kanama 2015 nibwo mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’uko Uncle Austin asigaye abana n’umukunzi we mushya Joannah Mwiza. Yanditse ku rukuta rwa Instagram yifuriza buri wese umwaka mushya muhire anavuga ko imyaka ibaye ine ari kumwe n’umukunzi we banafitanye umwana w’umukobwa.


Yagize ati ” Umwaka mushya muhire kuri mwese….Turishimira [Turirizihiza] imyaka ine ishize tubana nk’umugabo n’umugore.”

Mwiza umukunzi wa Uncle Austin nawe yanditse ku rukuta rwa Instagram, agira ati ” Umwaka mushya muhire kuri mwese, Njye uwanjye mutangiye ndi kumwe n’umugabo wanjye.”

Kuwa 5 Ugushyingo 2016, ubwo Mwiza Joannah yizihiza isabukuru, Uncle Austin yanditse kuri Instagram avuga ko uko iminsi ishira indi igataha ari ko urukundo rwabo rurushaho gukura bitandukanye n’ibihe yagiranye n’umugore wa mbere batandukanye.

JPEG - 45.6 kb
Imyaka ibaye ine Uncle Austin abana n’umukunzi we, Mwiza Joanah.

Ati “Ni urukundo rwanjye kandi ‘ndashaka kuzaba na we ibihe byose’ niyo ndirimbo iza mu mutima wanjye iyo ntekereje kuri wowe […] Uyu munsi ni isabukuru yawe, ngukunda cyane ku buryo urwo nagukunze ejo hashize rufuhira urwo ngukunda uyu munsi.”

Src: Umuryango

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyo utigeze umenya kuri Kaka

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya munani)