in ,

Urutonde rw’Urubyiruko ruri guca ibintu muri iki gihe kubera ibikorwa byindashyikirwa rumaze gukora no kujyeraho

10.Fred Wight Wyne

Uyu ni umusore ukiri muto ukora umuziki mujyana ya hip hop nizindi. Yagaragaye mu basore bitwaye neza mu mwaka wa 2015 usoza aho yegukanye igihembo cyumuhanzi w’umwaka 2015-2016 cyiswe Best Youth Artist Of the year 2015 kandi ubu aracyakora music akaba anitezweho udushya twinshi muruyu mwaka.
9. Weya Viatoria

6

Uyu n’umuhanzikazi nawe umaze kwandika izina mu rubyiruko kubera ijwi rye ry’umwimerere yibitseho, kandi akurikirwa n’umubare utari muto ndetse yesheje agahigo ko guca kuma television mpuzamahanga nka CNN ndetse na radio ikomeye ya VOA ibi byatumye Uyu mukobwa ukiri muto akomeza kuzamuka cyane.

8.Dany Beats

4

Uyu numusore nawe waranzwe n’ibikorwa byindashyikirwa kandi kujyeza ubu akora ibijyanye numuziki muri Studio ye yitwa Bless World Music akaba kandi ari umwe mu bakora indirimbo z’abacyiri bato ndetse azwi nkuzamura umuziki wabacyiri bato kurwego rushimishije.

7.Chris Ashton Poppin


Uyu nawe n’umubyinnyi kabuhariwe umaze guca agahigo nk’umubyinnyi ushoboye kandi ubikoze igihe kinini ikindi akaba yarabashije gutwara igihembo cy’itsinda ayoboye cyiswe Best Dance Crew Of the Year 2015 mu marushanwa yiswe Youth Award 2015 kandi akaba agikomeje ibikorwa bye .
6. Jack Yakubu Nkinzingabo

Uyu Musore akora ibijyanye no guforora kandi akaba arumwuga umutunze kujyeza Uyu munsi amaze kubyaza umusaruro munini cyane. Akaba yaresheje agahigo
Ko gukorana n’abanyamahanga benshi kubera impano ye kandi we ubwe akaba ahamya ko ajyifite ibikorwa byinshi muminsi irimbere.5.Ivan Manzi Scott

10

Nguyu umusore ubu ukurikirwa n’umubare utari muto kubera kugaragaza udushya twinshi ku mbuga nkoranyambaga nkaza Instagram kubera udushya nibindi akaba kandi yarabashije kwitara neza nawe mu marushanwa ya Youth Award 2015 aho yegukanye igihembo cyiswe Best Youth Popular Person Of the Year 2015 akaba azwi nk’umunyamideli.

4.Gerlzy N Mahal

9

Uyu ni umusore nawe ucyiri muto uzwi kukabyiniriro nka Promoter akaba akora mubijyanye no kuzamura ibikorwa byurubyiruko no kubyamamaza akaba kandi ategura ibitaramo bitandukanye akaba yibitseho
Ibihembo birenga 2 yahawe mu marushanwa nka youth Award byiswe “Best Event Host Of The Year 2015 nkumuntu utegura ibitaramo w’Umwaka 2015 nicyindi cyiswe Best Youth Page Of the year 2015 arinayo akoresha amenyekanisha bimwe mubikorwa bye.

3. Franck Axel Nyabagabo

3

Uyu ni umusore nawe ucyiri muto ukora umwuga wo gufotora muri studio ya F2 images akaba n’umunyamakuru kuri TV 10 mucyiganiro Code 250 .
Franck kujyeza ubu nkuko yabitangarije yegob.com aravugako agifite ibikorwa nyinshi mu minsi irimbere .

2. Twahirwa Moses

2

Uyu ni umunyamideri ukorera mu Rwanda umaze kwesa imihigo mu Rwanda nohanze yarwo kubera kwibikaho ibihembo byinshi kubera umwuga akora wo kumurika imideli n’ibindi akaba yaranabaye rudasubwa wa university IPRC akaba akora n’ibijyanye n’ubu designer mwitsinda ahagarariye ryirwa Moshions ndetse yibitseho nibindi bihembo byinshi butandukanye

1.David Berg

1

Uyu nawe ni umusore waranzwe nibikorwa byindashyikirwa byinshi kandi byingenzi mu mwaka wa 2015 n’uyu turimo akaba akora umwuga wo gufotora aho rwose amaze kubaka izina ndetse rikomeye mu rubyiruko akaba ubwe nkuko byagaragaye amaze gufotora ibyamamare nka zari Lady Boss umugore wa Diamond nibindi byamamare ubu akaba abarizwa kuri TV1 .

Yegob.com izajya ihora ibajyezaho ibikorwa by’abana bakiri bato bagerageza kwiyubaka babinyujije mumpano zabo zitandukanye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto ya Producer Clement apfukamira Knowless amusaba kumubera umugore (amafoto)

Safi yagize icyo avuga ku bukwe bwa Knowless na Clement