in ,

Umutoza Jose Mourinho akomeje kwibasirwa no kugambanirwa n’abakinnyi bakomeye akunda

Mourinho ukomeje kwibasirwa n'abana abyaye muri ruhago

Mu munsi yashize nibwo twabagejeje inkuru yukuntu umukinnyi N’golo Kante yashwishurije Jose Mourinho washakaga kumugura muri manchester united http://www.yegob.rw/jose-mourinho-yatunguwe-nibintu-byamubayeho-bwa-mbere-mu-mateka-ye-muri-ruhago/ akigira muri Chelsea ya Antonio Conte ibintu Jose Mourinho wifata nk’umutoza wa mbere ku isi bitamushimishije na gato,ariko ibyamubayeho bikomeje kumubaho umusubirizo kuko no muri iki gitondo ibyamubayeho byisubiyemo ku mukinnyi w’umufaransa uyu mutoza yazamuye mu ikipe ya Real Madrid.

Muri iki gitondo ubwo ikinyamakuru Marca cyo mu gihugu cya espagne cyaganiraga n’umusore Rafael Varane,uyu musore ukiri muto akaba yitangarije ubwe ko yangiye Jose Mourinho wamuzamuye kumusanga mu ikipe ya Man utd,ibi akaba yasobanuye ko byatewe n’umutoza mwene wabo zinedine zidane wamubwiye ko amufitiye umwanya kandi azamufashe kuzamura impano ye.

Mourinho na Varane mu ikipe ya Real Madrid
Mourinho na Varane mu ikipe ya Real Madrid

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwiyambika ubusa, umunyarwandakazi Sonia Rolland dore icyo ashishikariza abagore (amafoto)

Iyumvire ubutumwa bwa Senderi kuri Knowless na Clement baherutse kurushinga