in ,

Umulisa Divine umunyamideli wambariye kwegukana ikamba rya Miss Elegancy  2018

Irushanwa rya Miss & Mr Elegancy ryari rimaze imyaka ibiri ridakorwa ryongeye kugaruka, mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nibwo hatoranyijwe abahungu n’abakobwa bazahatana  ndetse nta gihundutse ibirori  nyir’izina bikazaba muri Kanama 2018.

Divine Umulisa nk’umwe  mu bakobwa bane babashije kujya mu cyiciro cya nyuma, yabwiye YEGOB ko nabona amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Elegancy 2018 bizatuma ashyira mu bikorwa imishinga asanzwe afite ndetse rikaba rizamugeza ku ntego ze nyinshi afite mu buzima.

Divine ati”Ndi Umunyamideli ubusanzwe, aya marushanwa nayamenya bitewe n’inshuti zanjye bitabiriye bakanshishikariza kwitabira. Ndamutse negukanye ikamba byamfasha gushyira mu bikorwa umushinga nsanzwe mfite irimo guteza imbere urubyiruko rufite impano zitandukanye Iri rushanwa ni ryiza kuko ririmo uburinganire[ririmo abahungu n’abakobwa].

Divine ufite   imyaka 21 n’uburebure bwa merero 1 na 85 yatangarije YEGOB ko yambariye kwegukana ikamba rya Miss Elegancy 2018 ndetse ngo kuri we bizaba bibaye intambwe yo kugera ku nzozi yahoranye kuko ngo iteka yahoze yifuza kugira icyo amarira igihugu cyenk’umunyarwandakazi ubereye u Rwanda.Washyikigikira Umulisa Divine  Ujya muri message ya telefone yawe ukandika Miss 13 ukoherez kuri 2530.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda mu mutima w’umuhanzi Babo kubwo kwita umutinganyi

RAYON SPORT WE CAN remix by ENNLY MANZI