in ,

Umuhanzi M.I.V Double SBM ashimishijwe n’urwego muzika ye imaze kugeraho nyuma yo gukora indirimbo zashimishije benshi

Umuhanzi M.I.V Double SBM wamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo nka Rwagasabo, uruburo, jah bless, nkomeza ndetse na beat nyayo arahamya ko kugeza ubu umuziki akora umaze gushing imizi bitewe n’uko indirimbo ze zikomeje gukundwa n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. YEGOB twegereye umuhanzi M.I.V Double SBM kugirango atubwire umwihariko w’umuziki we utuma ibihangano bye bikundwa na benshi haba hano mu Rwanda ndetse no hakurya y’imbibi z’U Rwanda.

Umuhanzi M.I.V Double SBM

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye n’umuhanzi M.I.V Double SBM yadutangarije byinshi kuri muzika ye ndetse anavuga ku ndirimbo ze zikomeje gushimisha abatari bake. Mu magambo ye bwite, umuhanzi M.I.V Double SBM yagize ati: “Ubusanzwe nkora indirimbo zo mu njyana ya afrobeat ndetse na hip hop, kuri ubu nkaba maze kugira indirimbo eshanu arizo rwagasabo, uruburo, jah bless (nafatanyije n’umuhanzi witwa old man), nkomeza ndetse na beat nyayo. Mu minsi iri imbere ndateganya gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yanjye nshya yitwa umwana mu rugo (nafatanyije n’umuhanzi Emmy OGM). Aya mashusho akaba arimo gutunganyirizwa muri studio yitwa homeboys entertainment. Nkomeje gushimishwa cyane nuko indirimbo zanjye zikomeje gukundwa bityo nkanjye nkaba mpamya neza ko umuziki wanjye umaze gushinga imizi gusa aho nifuza kugera ntabwo ndahagera ndacyakomeje gukora cyane kugirango mfatanye n’abandi bahanzi nyarwanda mu guteza umuziki nyarwanda imbere”.

M.I.V Double SBM
M.I.V Double SBM
M.I.V Double SBM

Mu gusoza, umuhanzi M.I.V Double SBM yagize icyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange maze mu magambo ye bwite agira ati: “Icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bakomeza kumva ibihangano byanjye banabisangiza inshuti zabo. Ndabasaba kandi kujya bankurikira ku mbuga nkoranyambaga nkoresha (Facebook: Vich Vicento, Instagram: @vichvicento, YouTube: MIV Double SBM) kugirango bajye bamenya byinshi mbahishiye bizabageraho vuba, Jah Bless”.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Nkomeza ya M.I.V Double SBM

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Beat nyayo ya M.I.V Double SBM

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Beat nyayo by M.I.V Double SBM

Njyewe nawe by MC TINO