Connect with us

YEGOB|Entertainment News

The Ben yavuguruje ibyo gukundana n’inkumi y’ikizungerezi bavuzweho no kurushingana.

Featured

The Ben yavuguruje ibyo gukundana n’inkumi y’ikizungerezi bavuzweho no kurushingana.

Kuva tariki ya 26 Werurwe uyu mwaka nibwo hatangiye gukwirakwizwa amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukobwa bivugwa ko ariwe mukunzi wa The Ben ndetse bikavugwa ko bateganya gukorana ubukwe mu gihe cya vuba gusa The Ben yaje kunyomoza aya makuru avuga ko uyu mukobwa bataziranye.

Nguyu umukobwa wavuzweho gukundana na The Ben.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi nyarwanda yagiranye na Radio Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 14 Mata 2018 aho yatangaje ko uyu mukobwa witwa Ruth Jennifer bataziranye ahubwo ko yatunguwe no kubona ku mbuga nkoranyambaga baravuze ko bakundana,ibintu byatumye na we agira amatsiko yo gushaka kumenya amakuru ye. Yagize ati :”No,kuri uriya mukobwa ibyo bavuze biri kure cyane y’ ukuri ,Ntabwo uriya mukobwa muzi nahise na mumenya nsanga ni umukobwa uzi kuririmba neza cyane , nabwo nigeze mvugana n’uyu mukobwa kandi nabwo muzi kandi ndibaza neza ko nawe atanzi .“

Abajijwe niba koko afite umukunzi The Ben yemeje ko umukunzi amufite by’ ukuri ndetse yamaze kwereka Mama we amafoto ye.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

To Top