Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Rwatubyaye yerekanye inkumi y’ikizungerezi bakomeje kugirana ibihe byiza(AMAFOTO)

Featured

Rwatubyaye yerekanye inkumi y’ikizungerezi bakomeje kugirana ibihe byiza(AMAFOTO)

Umukinnyi wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubye Abdul, yagaragaje umukobwa bakundana ndetse amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.Uyu mukinnyi akaba yagaragaje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Chelina udasanzwe azwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda.

Ku isabukuru y’uyu mukobwa yabaye tariki 07 Gicurasi 2018 nibwo Rwatubyaye yashyize ifoto y’uyu mukobwa ku rubuga rwe rwa Instagram,ndetse anaboneraho gushimangira ko uyu mukobwa ari we mufatanyabikorwa ukomeye mu buzima bwe. Rwatubyaye yagize ati:”Isabukuru nziza mufatanyabikorwa mu buzima.”

Rwatubyaye yari aherutse kuvuga ko afite umukunzi ariko yirinda kuvuga izina rye gusa yemeza ko ari we umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.Icyo gihe yagize ati:”Umukobwa dukundana arahari, ariko ntabwo arashaka kujya mu itangazamakuru cyane aracyari mu mutima. Amfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi, navuga ko amfasha aba ari hafi yanjye iyo mukeneye ndamubona. Aranantungura akambwira ibyo gukora akanyibutsa uko ngomba kubikora akanyitaho. Navuga ko kukijyanye no kumfasha afite uruhare rukomeye mu mibereho yanjye.”

Uyu mukobwa na we yari aherutse gushyira amashusho ku rubuga rwa Snapchat ari kwishimana na Rwatubyaye gusa ntiyagira byinshi avuga.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

To Top