in ,

Nyuma yuko Queen Cha yihakanye gukundana na BAD-RAMA umva icyo abwira abasore bamwifuza

Umuhanzikazi w’umunyagikundiro mu Rwanda, Mugemana Yvonne wamamaye mu muziki nka Queen Cha yasubije abirirwa bahwihwisa ko ashobora kuba akundana na Badrama {Nyiri Label ya The Mane ari nayo uyu muhanzikazi abarizwamo.}

Mu kwezi kwa Gatatu 2018, nibwo Queen Cha yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na The Mane Music Label, akaba yarinjiyemo asanzemo Safi Madiban’umuhanzikazi Marina Debol.

 

Nyuma yo kujya muri The Mane, hagiye havuka impaka za hato na hato zishimangira ko ngo Queen Cha yaba akundana na Badrama, akaba ari nayo mpamvu ngo yatumye ajya muri Label ye.

Ibi ariko yahikanye, aranabiseka cyane avuga ko adatunguwe no kubyumva kuko ngo muri Showbiz habamo abanyamagambo nkabo birirwa bakwirakwiza ibihuha.

Aganira n’ikinyamakuru kimwe cya hano mu Rwanda, Yvonne ukunzwe cyane mu ndirimbo Winner yagize ati “Ababivuga bagomba kubivuga, kuko ibintu nkibyo ndabimenyereye. Ushobora kujya muri Uganda gukorerayo indirimbo n’umu Producer waho maze abantu bagatangira kuvuga ngo murakundana. Ndi mu kazi kandi na Badrama ari mu kazi, kuki se tugomba gukundana?? Ntago dukundana twese turi mu kazi.”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi ku muhanzi Didy Ruban wakuranye impano yo kuririmba ubu akaba yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere

Ku nkunga y’Ubushinwa imiryango 6000 igiye guhabwa dekoderi ku buntu mu Rwanda