in ,

Nyuma ya Neymar, Lionel Messi ashobora kuva muri FC Barcelona BITUNGURANYE(Impamvu)

Nyuma y’aho ikipe ya FC Barcelona itakarije umukinnyi wayo Neymar akerekeza muri PSG aho yavugaga ko adashobora kuba mu kwaha kwa Messi, kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru ESPN aravuga ko umukinnyi Lionel Messi na we afite icyifuzo cyo kuba yava muri iyi kipe.

Ibi bivuzwe nyuma y’amakuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru the Mirror Kuri iki cyumweru ahamya ko ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester City bwavuganye n’abavugizi b’uyu munya-Argentine ngo barebe ko bamugura akava muri Barca ndetse n’umutoza Pep Guardiola na we ubwe yatangaje ko aramutse yibitseho uyu mukinnyi byatera ibyishimo bidasanzwe.Ikindi gishingirwaho hemezwa ko Messi ashobora kuva muri Barca ngo ni uburyo yakomeje kugenda agaragaza ko atanogewe n’ibyo akorerwa  n’iyi kipe gusa kandi nubwo yamaze kwemera ko azasinya amasezerano ye mashya mu ntangiriro z’iyi mpeshyi ngo kugeza uyu munsi ntarayasinya bityo rero ngo birumvikana ko Messi ushobora kuva muri Barca isaha iyari yo yose.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Inkuru ishyushye- Hamenyekanye amafaranga azagurwa Diego Costa kugira ngo ave mu ikipe ya Chelsea.

Nyuma y’insinzi zikurikiranye za Manchester United, Jose Mourinho yongeye gushimisha bikomeye abafana ba Manchester United