Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Miss Sandra Teta yakomoje ku rukundo rukomeye yeretswe na Derek ari muri gereza.

Featured

Miss Sandra Teta yakomoje ku rukundo rukomeye yeretswe na Derek ari muri gereza.

Miss Sandra Teta yakomoje ku mubano udasanzwe yagiranye na Derek wo muri Active ,wakunze kuvugwaho na benshi ubwo yari muri gereza mu mwaka ushize wa 2017. Iby’uyu mubano benshi bakaba barabishingiraga ku kuba Derek yarajyaga kumusura kenshi muri gereza.

Mu kiganiro yagiranye na KT radio, Sandra Teta wakanyujijeho na Derek, yavuze ko kuba yaragiye asurwa n’uyu bahoze bakundana ntaho bitandukaniye n’uko yaba yarasuwe n’undi muntu ngo ni nk’uko yasurwa n’abandi bose muri rusange. Yagize ati :”Ahhh nibyo yari andi hafi nk’umuntu twamenyanye, twarakundanye imyaka igera muri ibiri n’igice.Umuntu wese waba ufite umutima yakuba hafi atari uko mwatandukanye cyangwa iki?Kuko iyo uri hariya uba ukeneye abantu bagufasha bakuganiriza.”

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

To Top